skol
fortebet

Safi ntateze gusiba amafoto afitanye n’umukunzi we bashwanye

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Madiba Safi wo mu itsinda rya Urban Boys uherutse gushwana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo yatangaje ko atazigera asiba amafoto afitanye nawe , ngo amwibutsa ibihe byiza yagiranye nawe.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 mu kiganiro ‘KT Idols’ gica kuri KT Radio Safi Madiba yahamije ko yamaze gutandukana burundu n’umukunzi we ariko avuga ko hari icyizere cy’uko bashobora gusubirana. Aba bombi ngo bapfuye kutabyizanya ukuri hagati y’abo, Parfine (...)

Sponsored Ad

Madiba Safi wo mu itsinda rya Urban Boys uherutse gushwana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo yatangaje ko atazigera asiba amafoto afitanye nawe , ngo amwibutsa ibihe byiza yagiranye nawe.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 mu kiganiro ‘KT Idols’ gica kuri KT Radio Safi Madiba yahamije ko yamaze gutandukana burundu n’umukunzi we ariko avuga ko hari icyizere cy’uko bashobora gusubirana.
Aba bombi ngo bapfuye kutabyizanya ukuri hagati y’abo, Parfine yumvikanye ashinja Safi ko yabyaye umwana mu gasozi ariko nta mubwize ukuri.

Safi yumvikanye nk’utishimiye ibyakozwe n’uwahoze ari umukunzi we ubwo yasibaga amafoto yose bari bafitanye kuri instagram. Safi wateguraga umushinga w’ubukwe muri 2018, yavuze ko abantu barakara kuburyo butandukanye ndetse ko bafata imyanzuro bitewe n’ibihe barimo.

Yagize ati “njyewe ntabwo nayasiba [Amafoto bafitanye] kuko hari igihe twari turikumwe ibyo n’ibihe by’ahashize kubera iki nayasiba.”

Yavuze ko atasobanura impamvu Parfine yasibye amafoto yose bari bafitanye, ni mu gihe byavugwaga ko aba bombi batahuzaga igihe uyu mugore yamusabaga ko yamusanga i Dubai ariko Safi agakomeza kugaragaza ikibazo cy’ubushobozi bucye.

Ati “Ndamutse mvuze byinshi naba ngiye kumusubiriza impamvu yasibye amafoto kandi njye ayo mfitanye nawe nayo nasibye. Kubera ko n’ubwo nayasiba umuntu muba mwarabanye mukundana ayo ni amateka muba mufitanye meza ntabwo rero amateka meza bayasiba aba ariho aho ngaho rero kuba yarayasibye ibyo ng’ibyo niwe wabisubiza ntabwo ari njyewe.”

Uyu muririmbyi yavuze ko Parfine atayasibye kubera umujyinya yari amufitiye, ngo gusiba amafoto no kurakara cyangwa se kugira umujyinya w’umuranduranzuzi ni ibintu bitandukanye.

Yakomeje avuga ko agifite icyizere cy’uko bazasubirana ngo kuko no guhagarika umubabo w’abo n’ibintu baganiriyeho kugirango buri wese abanze yitekerezeho.

Ibitekerezo

  • isomo niba utararifashe bazongera bakwerekeeee

    Hhhhh ange uranyishe kbs cyokoza uvuze akanu Kazima safi namese kamwe naho ubundi niba atara kuyemo isomo bazongera bamwereke

    Ese ubundi yashwiragiraga ajya kuriyi ndaya ashaka iki? Ngo yabyaye hanze? Uyu se we ntafite abana 2? Uyu mutype yishakiraga impampuro kimwe nabandi barimo kugerageza ngo bivaniremo akabo kandi uburyo bworoshye bukaba arubu kumusore ufite imyaka iri munsi ya 25.Ibi si mu Rwanda biba gusa muri Sénégal na Nigéria bireze aho abasore baza bagatonda iperu kuri hotel aho abazungukazi benshi baba baraye.Ngo babajyane kubigisha koga nibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa