skol
fortebet

Safi yakomoje ku muzungukazi bakundana bivugwa ko ariwe watumye ashwana na Parfine

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Madiba Safi Niyibikora, ishyiga ry’inyuma mu itsinda rya Urban Boys, yabeshyuje ibyavuzwe ko umuzungukazi yakundaga kuba ari kumwe nawe ariwe ntandaro yo gutandukana na Umutesi Parfine biteguraga kurushinga.
Safi yari amaze imyaka igera kuri ibiri ari mu rukundo na Parfine ndetse bari banafitanye imishinga ikomeye yo gushinga urugo mu 2018. Aba bombi ibyabo bamaze kubishyiraho akadomo buri wese ahitamo inzira ye.
Uyu muririmbyi yabwiye Isango Star ko hari ibyo atumvikanyeho na Parfine ari (...)

Sponsored Ad

Madiba Safi Niyibikora, ishyiga ry’inyuma mu itsinda rya Urban Boys, yabeshyuje ibyavuzwe ko umuzungukazi yakundaga kuba ari kumwe nawe ariwe ntandaro yo gutandukana na Umutesi Parfine biteguraga kurushinga.

Safi yari amaze imyaka igera kuri ibiri ari mu rukundo na Parfine ndetse bari banafitanye imishinga ikomeye yo gushinga urugo mu 2018. Aba bombi ibyabo bamaze kubishyiraho akadomo buri wese ahitamo inzira ye.

Uyu muririmbyi yabwiye Isango Star ko hari ibyo atumvikanyeho na Parfine ari nabyo byatumye bashwana, yavuze ko kandi ko intera iri hagati ya bombi ari kimwe mu byatumye bashwana kuburyo budasubirwaho.

Muri iki kiganiro yabajijwe ku mukobwa w’umuzungu byavuzwe ko bari mu rukundo igihe kimwe anakundana na Parfine Mutesi w’abana babiri. Safi yavuze ko uwo mukobwa ari inshuti ye bisanzwe ko nta rukundo rwigeze ruba hagati ye n’uwo mukobwa nk’uko byakunze kuvugwa.

Yakomeje avuga ko uwo muzungu yakundaga kuba ari kumwe nawe ariko ko atariwe ntandaro yo gutandukana n’umukunzi we. Ngo Parfine yafashe umwanzuro wo gutandukana nawe bidashingye ku kuba yarumvaga ko asigaye ari mu rukundo n’umuzungu cyane ko yamusobanuririga ko uwo mukobwa badakundana.

Yagize ati “ Umuntu murakundana, hari ibintu mudahuza, hari ibintu mudahuza ashingiye uko ureba,uko uvuga uko wambara, gutandukana bibaho ntabwo mwasezeranye hari ibyo tutumvikanye bijyana no kuba atuye kure yanjye no kuba tutarabonanaga cyane.”

Yungamo ati “Kuba ari umuzungu ntibivuze ko dukundana, turarimba tukagira abafana benshi ari naho usanga hazamo ingeri zitandukanye…Uwo mukobwa uvugwa ni umufana usanzwe w’inshuti yanjye ntakindi kirengaho.”

Avuga ko kuba hari ibyo atumvikanye na Parfine ataribyo yaririmbye mu ndirimbo nshya ‘I miss you’ bari gukorana na Kitoko, yavuze ko ari inkuru isanzwe bahimbye kandi bizeye ko abakunzi babo bazayikunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa