skol
fortebet

Safi yaragiye kwambika impeta Parfine asanga ibye ari ukunywa champagne n’akabari

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2017

Sponsored Ad

Safi Niyibikora ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys akomeje kuvugwa umunsi ku wundi ahanini bitewe n’ibyahishwe yagiranye n’umukunzi we Parfine Umutesi baje gushwana badakoze ubukwe.
Aba bombi bari bamaranye imyaka igera kuri ibiri ndetse mu biganiro n’itangazamakuru,Safi yakundaga kumvikanisha ko yiteguye gushakana n’uyu mugore wataye umugabo we bari bafitanye abana babiri.
Nyuma y’uko Parfine aganiriye n’inshuti ye kuri Whatsapp buri wese abwira undi agahinda yatewe n’umukunzi we, Parfine (...)

Sponsored Ad

Safi Niyibikora ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys akomeje kuvugwa umunsi ku wundi ahanini bitewe n’ibyahishwe yagiranye n’umukunzi we Parfine Umutesi baje gushwana badakoze ubukwe.

Aba bombi bari bamaranye imyaka igera kuri ibiri ndetse mu biganiro n’itangazamakuru,Safi yakundaga kumvikanisha ko yiteguye gushakana n’uyu mugore wataye umugabo we bari bafitanye abana babiri.

Nyuma y’uko Parfine aganiriye n’inshuti ye kuri Whatsapp buri wese abwira undi agahinda yatewe n’umukunzi we, Parfine nawe byamunaniye kwihangana agarura ibyo yagiranye na Safi amutekerereza ukuri kose.

Mu ijoro ryacyeye, Safi na Parfine bagiranye ibiganiro byanditse kuri WhatsApp

Aya majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ntabwo ari Parfine wayashyize hanze ahubwo n’uyu mugore w’inshuti ye baganiraga nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Inyandiko Safi yagiranye na Parfine,UMURYANGO wabashije kuyibona.Safi abwira Parfine ko ubwo bahuriraga I Dubai yashatse kumwambika impeta ariko umutima ukanga akisubiraho.

Kuri uyu wa kabiri nibwo Safi yandikiye Parfine nyuma yo kumva ko uyu mugore yamuvuzeho byanasakaye mu itangazamukuru,uyu muhanzi aterura ati “Ucunge neza niba atari wowe ufite Satani kuko uwo ndongoye azi gusenga, akunda Imana n’abantu, wowe uriyizi, ibyawe ni ukunywa champagne n’akabari.”

Yanabwiye ko ubwo bari I Dubai yashatswe ku mwambika impeta ariko akibuka uyu mugore yambaye izindi mpeta ngo ‘byari kuba ari uguta igihe kwambika impeta umugore kandi yambaye izindi.’

Yagize ati “Numvise uvuga i Dubai, turiyo natumye umugabo impeta ngo nkwambike bucyeye ambwira ko yibagiwe, mu mutima ndavuga nti ese ubundi ndakwambika impeta wambaye izindi, nti buriya ni Imana ibikoze.”

Uyu muhanzi kuri ubu wibereye I zanzibar yibukije Parfine ko ‘adakunda amafaranga nk’uko abimushinja. Ati “Iyo mba nyakunda sinari kukureka kuko urayafite, nashatse Judithe kuko duhuza, twumvikana, afite imyaka 28, nta mugabo ataye kandi ni mwiza azubaka”.

IBIGANIRO HAGATI YA SAFI NA PARFINE





Ibitekerezo

  • PARFINE arabiterwa n’ishyari.Bene ibi bijye bibera abakobwa isomo.SAFI yaryamanye na PARFINE imyaka irenze 2.Iyo umuhungu aguhaze,araguta agafata undi mukobwa.Birashoboka cyane ko SAFI azakomeza gusambana.Niko aba STARS bamera.Ariko nubwo abasambanyi ku isi ari Millions and Millions,bajye bamenya ko batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).
    Kimwe n’abajura,abicanyi,etc....bose imana izabarimbura ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze kwishimisha mu byaha,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka imana izahemba abantu bayumvira.

    Umva mbabwirepe safi na parfine mwiterana amajambo gucyo urukundo uwo rushatse ruramusanga kdi haba guhirwa ntihaba gutunara rero ntampamvu yo kutwiteza gose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa