skol
fortebet

Sandra Teta yongeye gutungurana ahakana ko atakubiswe n’umugabo we

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Sandra Teta yongeye gutungurana mu itangazamakuru ahakana ko yakubiswe n’umugabo we Weasel , binyuranye n’ibiheruka gutangazwa byatumye benshi banamutabariza, bakamusabira ubufasha ngo akurwe muri icyo gihugu ikubagahu.
Teta Sandra aganira na Urban TV yabajijwe ku byavuzwe ko yahohotewe na Weasel se w’abana be, maze abihakana yivuye inyuma vuga ubwo aheruka kuva muri Uganda yari ajyanye abana be iwabo, kubereka ababyeyi be bari batarababona kuva bavuka. Yagize ati "Nta (...)

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Sandra Teta yongeye gutungurana mu itangazamakuru ahakana ko yakubiswe n’umugabo we Weasel , binyuranye n’ibiheruka gutangazwa byatumye benshi banamutabariza, bakamusabira ubufasha ngo akurwe muri icyo gihugu ikubagahu.

Teta Sandra aganira na Urban TV yabajijwe ku byavuzwe ko yahohotewe na Weasel se w’abana be, maze abihakana yivuye inyuma vuga ubwo aheruka kuva muri Uganda yari ajyanye abana be iwabo, kubereka ababyeyi be bari batarababona kuva bavuka.

Yagize ati "Nta kibazo nigeze ngirana na Weasel, nari njyanye abana iwacu kugira ngo bababone kuko kuva bavuka bari batarababona. Ntabwo Weasel yigeze ankubita, ntaho nigeze mbivuga, nakoze itangazo mvuga ko nakubiswe n’amabandi abantu baza guhimba inkuru zabo."

Teta Sandra avuga ko ari ibyo byabaye, ko atigeze atandukana na Weasel, ahubwo yari yagiye gusura ababyeyi be kandi ari ibintu bisanzwe mu rukundo.
Ni amagambo yahise asamirwa hejuru n’itangazamakuru ryo muri Uganda cyane ko ari ubwa mbere Teta Sandra yari agarutse ku byavuzwe ko yakubiswe n’umugabo we.

Muri Nyakanga 2022 byakunze kuvugwa ko Teta Sandra yahohoterwaga n’umugabo we Weasel, bituma benshi mu bakurikira imyidagaduro bahagurukana n’inzego zitandukanye kugira ngo uyu mugore ave muri Uganda umwaka ushize, atahe mu Rwanda.

Inkuru zo gukubitwa kwa Teta Sandra zazamuwe n’amafoto ye yagiye hanze agaragaza ibikomere byinshi ku mubiri ndetse na rimwe mu menyo ye ryarahongotseho akantu.

Kuva ubwo benshi mu bazi uyu muryango bakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi bahise batangira kugaruka ku ihohoterwa Teta Sandra yakorerwaga na Weasel, ndetse hanasohoka amafoto y’igihe bigeze gushwanira mu kabari k’i Kampala kitwa Nomads.

Abazi iby’ayo mafoto bahishuye ko Weasel utemerewe kwinjira muri ako kabari kubera ko yakumiriwe na ba nyirako ku mpamvyu z’umutekano, yababajwe cyane no kumva uko umugore we yagasohokeyemo.


Weasel wari wuzuye umujinya icyo gihe yajyanye abana ku muryango w’akabari atangira guhamagara nyirako, ngo niba yaratwaye Teta Sandra amujyanane n’abana.
Ayo mashusho n’amafoto yose byahitaga byemeza ko Teta Sandra na Weasel batabanye neza, ndetse bamwe bakabishingiraho bahamya ko uyu mugore yaba ahohoterwa n’umugabo we.

Ku rundi ruhande ariko, uko umwuka mubi muri uyu muryango wakomezaga kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, Teta Sandra yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko ibivugwa atari ukuri kuko ibikomere byagaragajwe ku mafoto yabitewe n’abantu bamuteze bakanamwambura ibintu by’agaciro yari afite.

Teta Sandra icyo gihe yagaragaje ko nta kibazo yigeze agirana na Weasel, ahubwo abantu bari kuvuga inkuru batazi.

Gusa nubwo yavugaga ibi, ku rundi ruhande ntabwo byaciye intege abari batangiye kumukorera ubuvugizi kuko bavugaga ko binashoboka ko uyu mugore atari we uri kwandika ibyo avuga, ahubwo ashobora kuba abyandikirwa na Weasel.

Ibi byatumye abari bahagurutse bakomeza umugambi wabo wo gufasha Teta Sandra gutaha mu Rwanda, aza kuhagera muri Kanama 2022 aho yari kumwe n’abana be.
Byari nyuma y’ubuvugizi bwakorwaga n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no muri Uganda.

Ni byo byatumye umuryango wa Teta ujya i Kampala kugira ngo ufashe umukobwa wabo gutaha.

Bivugwa ko ubwo Se wa Sandra Teta yageraga i Kampala, yavuganye n’umwana we, bakemeranya ko agomba gutaha.

Si rubanda gusa batabarizaga Teta Sandra kuko na Daniella wahoze ari umugore wa Chameleone, mukuru wa Weasel, na we ubwe yaje kwinjira muri iki kibazo ahamya ko uyu mugore akeneye ubutabera kubera ihohoterwa yakorewe.

Daniella wari winjiye mu rugamba rwo guhangana na murumuna w’umugabo we, ni we kenshi wakunze kujya agaragaza ibimenyetso byagaragazaga ko Teta Sandra yahohotewe.

Ni umugore utarigeze acibwa intege no kwiyamwa na Teta Sandra, wagaragaje ko ibyo uyu mugore yandika ko atahohotewe abikoreshwa no gutinya Weasel, ndetse rimwe uyu muhanzi akaba yamwambura telefone akayikoresha ibyo yishakiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa