skol
fortebet

Sandra Teta yongeye kugaragara yishimanye na Derek bakundanye

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sandra Teta yongeye kugaragara yahuje urugwiro na Derek wo muri Active bakanyujijeho mu rukundo nyuma y’imyaka myinshi batagararagara mu ruhame bari kumwe.

Sponsored Ad

Nubwo ari urukundo rutamaze imyaka myinshi, abarufaniye mu itangazamakuru bashobora kukubwira ko rwamaze igihe kinini.

Ni urukundo rwagarutsweho cyane bitewe n’uko bose bari abantu bafite amazina akomeye mu myidagaduro, bikikubitaho ko Teta Sandra yari atandukanye na Prince Kid bari bamaranye igihe.

Kuva ku musore bari bamaranye igihe banatangiranye imishinga irimo na Rwanda Inspiration Back Up yaje kujya itegura Miss Rwanda, agasanga umuhanzi Derek byazamuye inkuru zabo zavuzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2016, ubwo bafataga icyemezo cyo gutandukana.

Kuva batandukana, ntabwo Teta Sandra na Derek bigeze bakunda kugaragara bari hamwe, nta n’ifoto zabo zongeye kugaragara.

Nyuma y’imyaka myinshi batagaragara bahuriye mu ruhame, Teta Sandra na Derek bongeye guhura basabanira mu kabari gaherereye i Remera ho mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 21 Mutarama 2023.

Amakuru avuga ko Derek wari kumwe na bagenzi be baririmbana mu itsinda Active, bari bagiye gushyigikira Teta Sandra n’inshuti ye Gatete Sharom Xinda bateguye ibirori mu kabyiniro kitwa ‘Wave’.

Mu mashusho yashyizwe hanze aba bahanzi bagiye gushyigikira izi nkumi, hagaragaye agace gato ka Teta Sandra na Derek bongeye guhura nyuma y’igihe nta makuru avugwa ku mubano wabo.

Urukundo rwa Teta Sandra na Derek rwavuzwe cyane mu itangazamakuru guhera mu 2014 kugeza mu 2016 ubwo baje gutandukana.

Nyuma y’imyaka ibiri batandukanye, mu 2018 Teta Sandra yaje kwerekeza muri Uganda aho yaje gukundanira na Weasel banabyaranye abana babiri, icyakora kuva mu minsi ishize hakaba harakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa