skol
fortebet

Saro Amanda ufite impano itangaje ari mu bakobwa barimo guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2022

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Saro Amanda w’imyaka 20 ufie impano zitandukanye higanjemo umuziki muri rusange ari mu bakobwa barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022akaba afite umushinga wo kongera imbaraga n’ubukangurambaga muri servise zitangwa kwa mu ganga.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ufite nimero 48 ari mubakobwa 70 bazamo 20 bazakomeza mu mwiherero avuga ko avuka atavutse wenyine ahubwo yavukanye n’impanga.

Yavuze ko akiri muto yari afite inzozi zo kuba umu pilote cg umuganga bifite naho bihuriye n’umushinga we uyumunsi cyane ko mu buzima bwe aba yifuza kwita kubarwayi no gufasha abantu mubigendanye no kugira ubuzima bwiza.

Amashuri abanza yayize kuri Apacope, ayisumbuye ayiga kuri Notre-Dame-Du-Conseil asoreza kuri College Saint Jean mu ishami ry’ubugenge,ubutabire,n’ubumenyamuntu(PCB) ndetse akaba afite gahunda yo kubikomeza muri kaminuza.

Amanda yavuze ko kuba yisanga mu muziki atari ibintu yagiye kwiga ahubwo ari kimwe mu bintu murugo bifashisha mu masaha yabo yo kuruhuka kuva ari abana bituma akura abikunda kandi ntanikintu byangiza mukuba umuntu yakora izindi nshingano ze.

Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show yavuze impamvu yamuteye guhitamo umushinga we ari ko mubuzima bwe yishimira gufasha abantu.

Yakomeje asobanura impamvu yahisemo uwo mushinga yagize ati"Umushinga wange werekeye ku gukomeza serivisi zitangwa kwa muganga ngendeye kubyo nagendaga numva bituma nkora ubushakashatsi ngo menye koko niba ari ikibazo abanyarwanda bafite ariko naje gusanga nka 60/% bagana amavuriro bafite ikibazo cya serivise zitari nziza bahabwa kwa muganga ati yego baravurwa kandi bakanakira ariko serivise bahawe mbere yo kuvurwa ikwiye kwitabwaho kandi na nyuma hakabaho kwita kubasohotse nuburyo serivise bahawe bayakiriye bikabafasha kumenya igikwiye gukosorwa.

Yakomeje avuga ko aramutse agiriwe ikizere cyo kwambikwa ikamba rya Nyaminga w’uRwanda yabasha kwita kuricyo kibazo afatanyije na Miss Rwanda,Minisante, Rbc ndetse n’imbugankoranyambaga cyane ko yaba afite ijwi rigera kure abasha kuvugira rubanda ndetse n’abantu bakagira aho babariza muburyo buboroheye mugihe batanyuzwe na servise bahawe.

Saro Amanda wambaye nimero 48 yakomeje asaba abaturarwanda gufata ubuzima nk’ubukungu bukomeye bafite cyane ko nyuma yibyo wageraho byose ntabuzima ntacyo byaba bikikumariye.


Saro Amanda ukomeje guhatanira ikamba rya Miss Rwanda avuga ko yizeye ko ibyo Miss Rwanda igenderaho abyujuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa