skol
fortebet

Se wa Miss Nshuti Divine Muheto yaje muba Polisi 7 bazamuwe mu Ntera

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 7 Kamenya 2023 nibwo Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4000 muri Polisi y’u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n’Abapolisi basanzwe.
Abapolisi barindwi bari basanzwe bafite ipeti rya Chief Superindent of Police( CSP) bazamuwe mu ntera ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP). Abo bapolisi barimo se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine ugiye kumarana ikamba imyaka ibiri. Se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, Muheto Francis ari mu (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 7 Kamenya 2023 nibwo Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi basaga 4000 muri Polisi y’u Rwanda, barimo Abofisiye bakuru, Abato n’Abapolisi basanzwe.

Abapolisi barindwi bari basanzwe bafite ipeti rya Chief Superindent of Police( CSP) bazamuwe mu ntera ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP). Abo bapolisi barimo se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine ugiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

Se wa Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto, Muheto Francis ari mu bapolisi basaga ibihumbi 4000 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame.

Nshuti Muheto Divine mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 ni bwo yambitswe ikamba rihabwa umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge n’umuco.

Uyu mwari w’imyaka 19 y’amavuko dore ko yabonye izuba ku itariki 21 Ukuboza 2002, yavukiye mu mujyi wa Kigali ari naho yakuriye n’abana bane bavukana akaba uwa kabiri muri bo.

Yize mu Ishuri ry’Incuke rya Kigali City School, akomereza amashuri abanza mu Ishuri ribanza rya Kingdom Education Centre. Mu Cyiciro Rusange [Tronc Commun] yize mu Ishuri rya Mutagatifu Marie Adelaide mu Karere ka Kamonyi.

Amashuri yisumbuye yayize muri Fawe Girls School, ishami rya Gahini, aho yize ibijyanye n’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi.

Ibirori byo gutegura Miss Rwanda 2023 ntabwo byabayeho kubera ko habanjwe gutegurwa amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza.

Ubuyobozi bw’Inteko nyarwanda y’Umuco n’ururimi ni bwo bwasubitse itegurwa rya Miss Rwanda. Byahise biha amahirwe Miss Muheto yo kugumana ikamba kugeza igihe bizasubukurirwa.

Ubuyobozi bw’Inteko y’umuco bwamaze gufata icyemezo cyo gusubika iri rushanwa riherutse guhura n’ibibazo byatumye ryamburwa Rwanda Inspiration Back Up yari isanzwe iritegura.

Nyuma yo kuryambura Rwanda Inspiration Back Up, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahise iha Inteko y’Umuco inshingano zo gutegura amabwiriza agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda kugeza ubu aya akaba atarasohoka.

Uretse gutegura aya mabwiriza, Inteko y’Umuco yanahawe inshingano zo gukurikirana ibihembo by’abakobwa batsindiye amakamba atandukanye no gukomeza ibiganiro n’abaterankunga b’iri rushanwa.

Ibi bikiyongeraho gufata inshingano zo gutegura uburyo iri rushanwa ryakongera gutegurwa mu gihe kizaza ariko noneho rikaba riteguye ku buryo buri ku murongo budateye impungenge uwo ari we wese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa