skol
fortebet

Senderi yakomoje ku bivugwa ko adashobora gutera akabariro n’igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Senderi International Hit n’andi mazina menshi yiyongeraho aratangaza ko nta gahunda yo gushinga urugo afite mu minsi ya vuba kandi ko hari benshi bamushinyagurira bavuga ko yakandagiwe n’intama.
Nzaramba Eric wayinduye amazina akiyita Senderi nyuma akongeraho International Hit biturutse ku ndirimbo ye ‘Sukura umujyi’ yanyuze kuri CNN yagiye yumvikana kenshi mu itangazamakuru asobanura kuhazaza h’ubuzima bwe.
Uyu muhanzi w’imyaka 41 y’amavuko wabujijwe gukandagiza ikirenge mu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Senderi International Hit n’andi mazina menshi yiyongeraho aratangaza ko nta gahunda yo gushinga urugo afite mu minsi ya vuba kandi ko hari benshi bamushinyagurira bavuga ko yakandagiwe n’intama.

Nzaramba Eric wayinduye amazina akiyita Senderi nyuma akongeraho International Hit biturutse ku ndirimbo ye ‘Sukura umujyi’ yanyuze kuri CNN yagiye yumvikana kenshi mu itangazamakuru asobanura kuhazaza h’ubuzima bwe.

Uyu muhanzi w’imyaka 41 y’amavuko wabujijwe gukandagiza ikirenge mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yakunze kumvikana avuga ko azakora ubukwe ariko ntatangaze igihe nyacyo.

Ubwo yari muri Guma Guma mu myaka yatambutse yagiye akora ibikorwa bidasanzwe birimo no kwisanisha n’aho yabaga yagiye gukorera ibitaramo akavuga ko natwara iryo rushanwa azakora ubukwe ariko abantu barategereje baraheba.

Nyuma y’aho yavuze ko yatangiye gutereta no kureba mu bice bitandukanye by’igihugu ashakamo umugeni.Yavugaga ko azakora tombora kuri uwo mukobwa akaba ari nawe umubera umugore w’ubuzima bwose,nabyo byarangiye uko ntakanunu!

Uyu muhanzi ugaragaza udushya avuga ko azakora ubukwe bw’agatangaza

Senderi kandi aherutse kumvikana avuga ko adashobora gukora ubukwe bitewe n’uko yugarijwe n’ubukene.

Mu minsi ishize kandi yatakambiye ubuyobozi bwa Bralirwa n’abandi bose bagira uruhare mu gushyira abahanzi muri Guma Guma kugirango bakureho ingingo imubuza guhatana muri irushanwa dore ko arengeje imyaka 35 kandi bikaba nta muhanzi wemerewe kwinjiramo agejeje iyo myaka.

Yabwiye Radio Rwanda kuri uyu wa gatandatu ko atajya yiyumvisha impamvu ituma hari abahora bamwibazaho umunsi ku wundi kubijyanye n’umuryango we.Yavuze ko hari benshi banacyeka ko adashobora gutera akabariro nyamara ngo azatungura benshi yambikane impeta n’uwo uzahitamo.

Yagize ati ”Hari ibyo umuntu abanza gukora ku giti cye, nk’uko ntajya ninjira mu buzima bwite bw’abantu bambaza iby’ubukwe nabo numva bareka kwinjira cyane mu buzima bwanjye. Njye nzabikora ariko sinzi igihe, ejo nahuye n’umuntu arambwira ngo ndarwaye, intama ishobora kuba yarankandagiye. Naramubwiye nti ‘buriya nzajya kwa muganga njye kwivuza’, gusa njye ndi muzima kandi nzabikora.”

Yakomeje avuga ko kuba adashaka umugore ari imwe muri gahunda zikomeye yihaye aho yanavuze ko hari benshi mu banyamasengesho bamusengera kugirango ubukwe bwe buzagenda neza igihe buzaba bwabaye.

Yagize ati ”Baba babeshya ni gahunda yanjye nihaye ntago narozwe, ndi muzima nta kibazo mfite. Ubukwe nzabukora ndi kubitegura ariko si vuba aha. Ibyo ari byose ndi umuntu usobanutse ngiye kubishyira muri gahunda ntago byananira, iyo gahunda ndayifite nzabibabwira si uyu munsi cyangwa ejo kandi nziko muzatungurwa, Imana izabimfashamo. Hari abantu bari gusenga bashwanyaguza amadayimoni kugira ngo bizacemo .”

Mu minsi ishize ubwo Ama G The Black yarushingaga atahanye umugeni we yabwiye Itangazamakuru ko igifunguzo agisigiye Senderi urambiranye mu busebateri wavutse kuwa 15 Werurwe 1977.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa