skol
fortebet

Shaddy Boo mu buryohe bw’urukundo n’umugabo wamutanye abana babiri (Amafoto)

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yafashwe amashusho ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh babyaranye abana babiri bitabwaho na Nyina.
Like (abakunze ifoto) zigera ku bihumbi 5 birenga mu masha arenga 20 iyi foto imaze kuri konti ya Instagram ya Shaddy Boo, mu bitekerezo bigera ku 111 benshi bamubwiye ko ari iby’agaciro niba koko basubiranye.Abandi bakavuga ko nk’abantu babanye bagakwiye kwita ku bana babo bari kumwe.
Nyuma y’amashusho n’amafoto yashyizwe hanze (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yafashwe amashusho ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we Meddy Saleh babyaranye abana babiri bitabwaho na Nyina.

Like (abakunze ifoto) zigera ku bihumbi 5 birenga mu masha arenga 20 iyi foto imaze kuri konti ya Instagram ya Shaddy Boo, mu bitekerezo bigera ku 111 benshi bamubwiye ko ari iby’agaciro niba koko basubiranye.Abandi bakavuga ko nk’abantu babanye bagakwiye kwita ku bana babo bari kumwe.

Nyuma y’amashusho n’amafoto yashyizwe hanze n’aba bombi biravugwa ko baba bongeye gusubukura umubano wabo n’ubwo impande zombi batifuza gutangaza ukuri.Shaddy Boo yanditse kuri instagram agira ati :”Biraza vuba.”

Meddy Saleh ajya anyuzamo akita ku bana be

Nta byinshi baratangaza kuri iki gikorwa barimo niba ari amashusho azifashishwa mu ndirimbo cyangwa ahandi.Biravugwa ko basubiranye mu rukundo mu gihe biherutse gutangazwa ko Shaddy Boo yaba atwite n’ubwo nyirubwite abyamaganira kure.

Uyu mugore yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnmuz.Mu minsi ishize byavuzwe ko bagiranye umubano wihariye ubwo uyu muhanzi yari mu Rwanda.

Shaddy Boo akunze kugaragaza ko yishimiye kurera abana be

Meddy Saleh na Shaddy Boo batandukanye ku bwumvikane bwabo cyane ko nta sezerano ryemewe n’amategeko bari baragiranye uretse gusezerana imbere y’Imana mu Musigiti.

Uyu mugore yavuzwe mu rukundo na Diamond

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa