skol
fortebet

Shaddyboo yahaye impanuro ikomeye abagore batandukana n’abagabo bashakanye bakiheba

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ni umwe mu bagore b’ibyamamare bakurikirwa kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga, iyo uvuze iri zina benshi bibuka ko ari umwe mu bagore batandukanye n’umugabo ubuzima bugakomeza mu gihe hari benshi bibaho ukabona nabo ubwabo bariyanze

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yagiriye inama yo kwikunda abagore batandukanye n’abagabo, kuko bitabaye ibyo ubuzima bushobora kubasharirira bakiheba cyangwa bagahura n’ibindi bizazane bikomeye.

Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh umenyerewe nawe mu ruganda rw’imyidagaduro kuko atunganya amashusho y’indirimbo.

Mu 2016 nibwo bombi bashyize akadomo ku mubano wabo nk’umugore n’umugabo, basigara bahuriye ku nshingano zo kwita ku rubyaro rwabo.

Mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv, Shaddyboo yavuze ko umuntu utandukana n’umugabo akiyanga, aba asanzwe atarigeze yikunda.

Yagize ati “Ariko abo nta nubwo baba barigeze banikunda, ntabwo numva ukuntu umuntu akwanga nawe ukiyanga. Umuntu yaza akagenda, urikunda.”


Yasabye abagore kwikunda mbere yo kugira undi uwo ariwe wese bakunda kuko aribyo bizatuma babaho mu buzima banezerewe.

Ati “Jya ubanza nawe ubwawe wikunde mbere y’uko ukunda uwo muntu, kuko nagenda ntabwo uziyanga [...] ukavuga uti mbere akintereta yambonaga gute? Ukongera ukiyitaho ukigarura uko wari umeze mbere.”

Nubwo yemera ko gutandukana n’umugabo byatera ihungabana, Shaddyboo ahamya ridakwiye gutuma umuntu yiyibagirwa.

Abana Shaddyboo yabyaranye na Meddy Saleh uw’imfura yavutse mu 2012 bamukurikiza mu 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa