skol
fortebet

Shaddyboo yateye utwatsi Abarabu bari baherutse kumwemera akayabo

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko umunyamidelikazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka shaddyboo_92 atangaje ko hari ikipe y’abagore yo mu barabu yari yarambagije imbuga nkoranyambaga ze,ku kayabo yatangaje ko kuri ubu yamaze kubatera utwatsi. Icyo gihe Shaddyboo yari yasabye Inama abamukurikira abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, [Followers] kugira ngo amenye icyemezo afata bitewe n’uko ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Arabie Saoudite yari yamusabye kugura imbuga (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko umunyamidelikazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka shaddyboo_92 atangaje ko hari ikipe y’abagore yo mu barabu yari yarambagije imbuga nkoranyambaga ze,ku kayabo yatangaje ko kuri ubu yamaze kubatera utwatsi.

Icyo gihe Shaddyboo yari yasabye Inama abamukurikira abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, [Followers] kugira ngo amenye icyemezo afata bitewe n’uko ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Arabie Saoudite yari yamusabye kugura imbuga nkoranyambaga ze ngo imuhe akayabo ka miliyoni 20$ [miliyari na miliyoni 613.900 22 Frw].

Yagize ati ““Nkeneye inama zanyu. Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore yo mu kiciro cya gatatu muri Arabie Saoudite irashaka kumpa miliyoni 20 z’amadorali ngo bagure Twitter yanjye na Instagram… Mbyemere cyangwa mbyange?”

Gusa mu buryo butunguranye yagarutse avuga ko yanze ayo mafaranga kubera ko izina maze kubaka rikomeye muri East Afurika.

Kuri ubu yagarutse abatera utwatsi agira ati “ Mubwire #Mercato igeze hehe menye Club nanjye nzajyamo , za Miliyoni nazanze , kubera urwombakunda nabonye ntanze account yanjye nta Cyamamare mwasigarana muri East africa gifite abaFollowers benshi kanjye.

Urubuga rwa Instagram rwa Shaddy-boo uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’ikimero cye, rukurikirwa n’abarenga miliyoni 1 mu gihe akurikirwa n’abarenga ibihumbi 212.

Ibitekerezo

  • Ngo akurikirwa n’ibihumbi 212 harya??? Izo ni impumyi yereka inzira se? Bamukurikira agiye he, aba abajyanye he? Ubu mundeba narumiwe! Isi ya none ni comedy kabisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa