skol
fortebet

Shaddyboo yatomagije umukunzi we ku Isabukuru y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa 7 Nyakanga buri mwaka, nibwo umukunzi wa Shaddyboo yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro uyu munyamidelikazi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yafashe umwanya yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko avuga yishimira urukundo yamuhaye.
Shaddyboo akoresheje ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku ruta rwe rwa Instagram yagize ati”Isabukuru nziza Mukunzi w’umutima wanjye ,inshuti yanjye magara ,umufasha wanjye w’ubuzima ,umwe mu bantu beza kuri iyi Isi ,Isabubukuru nziza mukundwa!.” (...)

Sponsored Ad

Kuwa 7 Nyakanga buri mwaka, nibwo umukunzi wa Shaddyboo yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro uyu munyamidelikazi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yafashe umwanya yifuriza umukunzi we isabukuru y’amavuko avuga yishimira urukundo yamuhaye.

Shaddyboo akoresheje ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku ruta rwe rwa Instagram yagize ati”Isabukuru nziza Mukunzi w’umutima wanjye ,inshuti yanjye magara ,umufasha wanjye w’ubuzima ,umwe mu bantu beza kuri iyi Isi ,Isabubukuru nziza mukundwa!.”


Akomeza agira ati “Uyu munsi w’isabukuru yawe wanyibukije indimpamvu yo ku kwibutsa uburyo uri uwagaciro ,nkunda iyo turikumwe,nkunda gusangira nawe,ikirenze byose byose ndagukunda mukundwa Isabukuru nziza”.

Shaddyboo akomeje kugirana ibihe byiza n’umukunzi we bagiye kumarana umwaka urenga bashyize ku karubanda iby’urukundo rwabo nubwo Shaddyboo yumvikanye ahamya ko bari bamaze igihe ari inshuti magara.

Kuva muri Werurwe 2022, nibwo Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Jeannot Manzi usanzwe utuye muri Kenya bari bamaze igihe baziranye ariko badakundana.

Mu busanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana 2 yabyaranye na Meddy Saleh bahoze babana nk’umugore mbere y’uko batandukana muri 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa