skol
fortebet

Shaddyboo yerekanywe mu muryango w’umukunzi we(Amafoto)

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko umukunzi we amwerekanye mu muryango ibintu avuga ko yishimiye nko kunguka umuryango mushya.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yaahaye Igihe Shaddyboo yagize ati "Nishimiye kwinjira mu muryango mushya, banyakiriye neza kandi baranyishimiye kandi nanjye ni uko naranyuzwe!"

Ni amagamabo akurikira ayo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’ibihe yagiranye n’umuryango w’umukunzi we.

Ati “Umuryango uturukamo ni ingenzi, ariko uwo wikoreye niwo wa mbere.”

Uyu mugore yavuze ko yishimiye igikorwa umukunzi we yakoze cyo kumwerekana mu muryango cyane ko nabo bamumwishyuzaga kenshi.

Ati "Mama we yahoraga amunyishyuza, yahoraga amubwira ati ko utaduhuza n’uwo mukobwa mukundana. Bitewe n’uko asura umuryango we rimwe mu mwaka, yahisemo guhita abyitaho."

Aya mafoto ya Shaddyboo ari kumwe n’umuryango wo ku musore bamaze igihe bakundana yavugishije abatari bake mu bamukurikira bamweretse ko bishimiye intambwe akomeje gutera mu rukundo.

Kuva muri Werurwe 2022, Shaddyboo yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Jeannot Manzi usanzwe utuye muri Kenya bari bamaze igihe baziranye ariko badakundana.

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa