skol
fortebet

Shaddyboo yongeye kwibasirwa bikomeye nyuma yo kwiyita umwamikazi w’ubwiza [Video]

Yanditswe: Monday 11, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddybo yahawe inkwenene ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ariwe mwamikazi w’ibyiza, akaba n’igipimo cy’ubwiza mu karere kose.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter Shaddyboo yashyize amashusho y’iminota mike kuri konti ye ya Instagram yerekana ubwiza bwe mu isura ari kuyikoramo ndetse n’ikimero cye yicaye ku ntebe maze munsi y’ayo mashusho akurikizaho ubutumwa buvuga ko ariwe mwamikazi w’abeza ndetse ko ariwe gipimo cy’ubwiza mu karere. Yagize ati’’Ndi umwamikazi w’ubwiza! Nkaba igipimo cy’ubwiza mu karere.’’

Nyuma y’ayo magambo yari anyujije kuri konti ye ya Twitter yahise ahagurutsa abamukurikira maze bandika bamuha inkwenene, bamwe bati uri Delila abandi bati genda wa mugore we ugira ’confidence’. Gusa hari bamwe bavuze ko bamwikundira ndetse banashima igipimo cy’ubwiza bwe bamubwira ko ari mwiza cyane.

Uwitwa Juru Sano kuri Twitter yagize ati’’Ariko wa mugore we genda ugira confidence. Courage komeza wiryohereze ubuzima bwawe, n’ubundi nabonye nta n’iribi ryawe, ubanza uri umunyamahoro!.’’

Naho Kutaurice ati "Ukaba indaya Delira mu kinyejana cya Covid.’ "Mukunzi Fabrice we yemeranyije nawe ndetse amubwira ko n’ibimenyetso bihari agira ati’’Yeah nibyo uri mwiza kuko factors zirahari... Keep shining dear, Abanzi baganye".

Gatete Justin we ntiyigeze akozwa cyangwa ngo akangwe n’ubwiza bwa Shaddyboo ahubwo amusaba kuzifata amashusho abyutse mu gitondo kare maze arebe ati "Ibyo birungo uzifate video ubyutse mu gitondo kare turebe".

Shaddyboo ni umugore w’abana babiri akaba uwa mbere mu Rwanda ukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko instagram, abamukurikira kuri konti ye bakubwira uburyo abaha ibyishimo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa