skol
fortebet

Simon wahoze ari umu Depite mu Bwongereza ari mu rukundo n’umunyarwandakazi(Amafoto)

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Simon Danczuk wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza wirukanywe kubera ubutumwa bw’urukozasoni yoherereje umwana w’umukobwa, aritegura kurushinga n’umunyarwandakazi Uwimana Claudine w’imyaka 28.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 56 yari mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2010 na 2017 ariko aza kwirukanwa nyuma y’uko hagaragaye ubutumwa bw’urukozasoni yandikiraga umwana w’umukobwa w’imyaka 17, si ibyo gusa kuko byanavugwaga ko banaryamanye, byanatumye atandukana n’umugore we.

Aganira n’ikinyamakuru Manchester Evening cyavuze ko mu minsi ya vuba azashyingiranwa n’uyu mukobwa kuko ari umugore mwiza kandi w’umuhanga.

Ati “Claudine arakuze kandi ni umugore w’umuhanga. Ndashaka gushyingiranwa na we. Nabonye umugore unkwiriye ndetse ndanemeza ko tuzabana iteka ryose.”

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yamubwiye amateka ye mu rukundo ndetse ko buri umwe azi undi ku buryo buhagije.

Aba bombi bahuye muri Werurwe 2022 bahurira i Kigali muri Casa Keza, akaba ari Restaurent y’abanya-Espagne, nyuma bakomeje kugenda bahura kugeza bisanze bakundanye.

Bagize umwanya kandi wo gutemberana mu Kiyaga cya Kivu, akaba yari inshuro ye ya 3 yari asuye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Claudine we yavuze ko yatunguwe cyane na Simon ubwo yamusabaga kumubera umugore, yahise abyemera kuko ari umugabo byoroshye kubana na we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa