skol
fortebet

Social Mula yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Amahitamo’ yafashwe na Drones

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Mugwaneza Lambert uzwi mu muziki nka Social Mula yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Amahitamo’ yafashwe hakoreshweje utudege tutagira abapilote ’Drones’ zimenyereweho gufata amashusho yo mu kirere.
Social Mula ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo ‘Ku ndunduro’, ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Amashusho yindirimbo ’ Amahitamo’ yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, yatunganyijwe na Producer ’Mariva’.
Twahirwa Theo usanzwe ureberera inyungu za Social Mula (...)

Sponsored Ad

Mugwaneza Lambert uzwi mu muziki nka Social Mula yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Amahitamo’ yafashwe hakoreshweje utudege tutagira abapilote ’Drones’ zimenyereweho gufata amashusho yo mu kirere.

Social Mula ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo ‘Ku ndunduro’, ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Amashusho yindirimbo ’ Amahitamo’ yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, yatunganyijwe na Producer ’Mariva’.

Twahirwa Theo usanzwe ureberera inyungu za Social Mula yabwiye Umuryango.rw ko amashusho ya ’Amahitamo’ yakorowe ahantu hatandukanye ariko mu karere ka Kicukiro akaba ariho bibanze cyane.

Amashusho ya ’Amahitamo’ yafashwe na Drones

Anavuga ko iyo umuntu ashaka gukora cyane atita ku mafaranga aba ari gusohoka uko yaba angana kose kuko aba yiteguye ko igihe runaka azagaruka.

Yagize ati " Twakoresheje Drones zibifitiye ubushobozi. Tugamije kugaragaza itandukaniro mu byo dukora. Ngirango nawe warabibonye ko Social yakuyeho umusatsi, byose twabikoraga tugamije kwereka abakunzi bacu amashusho acyeye."

Theo yavuze ko nyuma ya ’Amahitamo bagiye gukora indi ndirimbo ibyinitse kuburyo nayo izanyura abakunzi ba Social Mula. Indirimbo ‘Amahitamo’ ya Social Mula igiye hanze nyuma y’igihe kitari kinini ashyize hanze andi mashusho y’indirimbo “Ku ndunduro“

Reba amashusho y’ indirimbo Amahitamo by Social Mula

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa