skol
fortebet

Stallone uzwi nka Rambo yagaragaye afatanye agatoki ku kandi n’umugore bari bagiye gutandukana

Yanditswe: Saturday 08, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza wo muri Florida yahagaritse ku mugaragaro ikirego cy’ubutane hagati ya Sylvester Stallone n’umugore we Jennifer Flavin barokoye umubano wabo w’imyaka 25.
Amakuru avuga ko aba bashakanye basinye ku bushake ibyo guhagarika gatanya ahitwa Palm Beach, muri Florida kandi ’bari kumwe kandi bishimye cyane’.
Ibi bije mu gihe Stallone na Flavin bagaragaye agatoki ku kandi i Manhattan ku wa gatanu kuko bombi biyemeje gukomeza kubana.
Mbere y’aho aba bombi bagaragaye basohokanye ndetse bambaye (...)

Sponsored Ad

Umucamanza wo muri Florida yahagaritse ku mugaragaro ikirego cy’ubutane hagati ya Sylvester Stallone n’umugore we Jennifer Flavin barokoye umubano wabo w’imyaka 25.

Amakuru avuga ko aba bashakanye basinye ku bushake ibyo guhagarika gatanya ahitwa Palm Beach, muri Florida kandi ’bari kumwe kandi bishimye cyane’.

Ibi bije mu gihe Stallone na Flavin bagaragaye agatoki ku kandi i Manhattan ku wa gatanu kuko bombi biyemeje gukomeza kubana.

Mbere y’aho aba bombi bagaragaye basohokanye ndetse bambaye impeta z’umubano.

Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje uyu mugore asoma ku itama uyu mukinnyi wamamaye nka Rambo.

Mu itangazamakuru hari hamaze iminsi havugwa itandukana hagati ya Sylvester Stallone n’umugore we Jennifer Flavin bari bamaranye imyaka 25 babana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi babyaranye abana batatu b’abakobwa nyuma basaba ko batandukana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko batari babanye neza.

Umugore yashinjaga umugabo gusesagura umutungo w’urugo. Sylvester Stallone nawe adaciye kuri ruhande yahise yemera iyo gatanya avuga ko ibyo umugore amushinja ari ibinyoma.

Aba bombi bahise batangira guterana amagambo maze Jennifer Flavin ajya ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ifoto ye n’abakobwa babo batatu nawe wa kane maze avuga ko ariwo muryango wonyine afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa