skol
fortebet

Sunny yahishuye uko yahamagawe na Illuminate bamusaba gukorana

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Sunny wamamaye mu ndirimbo ‘Kungola’ yakoranye na Bruce Melodie yahishuye uburyo yahamagawe na Illuminate ishaka ko bakorana bikamutera ubwoba bwinshi cyane, ariko akababera ibamba.

Sponsored Ad

Ubundi ‘Illuminate’ bakubwira ko igufasha kwamamara ndetse ugakira mu buryo bwihuse ariko na none benshi bavuga ko bikorwa n’imbaraga z’umwijima cyane ko hari n’ibitambo bitangwa.

Sunny usigaye ukorera ubushabitsi mu gihugu cya Kenya, mu kiganiro yahaye yagiranye naIsimbi Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko mbere y’uko yinjira mu muziki yahuye n’ibintu bimubera amayobera, ubwo yendaga kuza mu Rwanda yari kuza n’indege ya Malaysia baje kuyihindura bayitwara China noneho abagombaga kugenda na yo barabahindurira we agenda na Ethiopian, ya ndege yari kugendamo yaje kuburirwa irengero. Ni imwe yaburiwe irengero muri 2014 irimo abagenzi 370.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma yaje kugira inzozi, indege yakoze impanuka maze abantu b’abapadiri baramukurikirana, ajya kwihisha ahantu mu nzu bamutumaho umwana w’aho yari yihishe ngo aze ntacyo bamutwara, araza bamubaza niba ashaka kuba umuhanzi aremera, bamukora mu ntoki aragenda.

Sunny yemeje ko yahamagawe na Illuminate inshuro nyinshi ayoberwa umuntu waba waratanze nimero ye.

Ati “Hari telefoni yo muri Afurika y’Epfo yigeze kumpamagara nsanga ni iya Illuminate, barambwira ngo witonde igihe ugiye guhamagara iyi nimero, noneho iyo nimero ikajya impamagara buri munsi, noneho nkibaza ni inde watanze nimero yanjye urumva uhura n’abantu benshi ntiwamenya.”

Ahamya ko byamuteye ubwoba bukabije kuko yamaze igihe kinini atabasha gusinzira kubera ibyo bamubwiraga, gusa ngo na we yarababeshye.

Ati “Bambajije imyaka, aho mvuka ndababeshya, kuva icyo gihe naje kubura ibitotsi mara igihe ntasinzira, nsinzira ku manywa ijoro nkarara ndeba, nyuma birashira ni nabwo naje kugira za nzozi.”

Ikintu cyamuteye ubwoba kurushaho ni uburyo yakoze indirimbo Kungola yakoranye na Bruce Melodie maze ikamamara cyane mu buryo atatekerezaga.

Ati “ikintu cyaje kuntera ubwoba bwinshi, ni uburyo nakoze indirimbo ‘Kungola’, ndeba ukuntu naje nkamamara mu gihe gito cyane, bikajya ahantu hose, najyaga nibaza uko byagenze.”

Icyamuteye guhangayika cyane ni ahantu umwana witwa Bonane wabyinnye indirimbo ye yageze aho ahamya ko we iyo ahagera byari kumubera ibibazo.

Ati “noneho Bonanane asohotse aragenda ahantu hose mu Buhinde, mu Burayi, ni ukuvuga ngo ahantu Bonane yageze iyo mpagera njye nari kuba ndi mu bibazo, Bonane yageze ahantu henshi cyane kandi amashusho ye yararebwe cyane, abantu benshi barayibonye ba Drogba, hose ku Isi bakayipositinga.”

Nyuma yaje guhura n’umusore wamuhaye miliyoni 5 z’amadorali ngo bajye gukorana ariko bamusaba gusiga umugabo we akazamugaragaza yamaze kuba icyamamare.

Ati “Nyuma haje umusore arambwira ngo anjyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo njyane n’umwana wanjye, umugabo wanjye mute ariko ngomba gutandukana n’umugabo, hanyuma bagomba kumpugura imyaka 3 ntaza muri Afurika maze bakajya bampa miliyoni 5 z’amadorali ku mwaka, ndabyanga, nti se ko umugabo ari uwanjye barambwira ngo ntabwo wakerekana umugabo utarafata Grammy nugera muri Grammy nibwo uzamuzana, no mu bitaramo ntiyemewe.”

“Bambwira ko ngomba kugenda ahantu hose nkahura n’ibamamare byo muri Hollywood kubera ko njye mbere hose nakoranye n’aba bantu hari byinshi bya bo nanze nko mu rugendo rwo kwerekana imideli no gukina filime, nkatwe tuzi ibya Nyabingi urumva ntabwo umuntu yakubwira ngo ugende ukate ihene wisige amaraso ya yo, bakora imihango njye ntazi.”

Sunny avuga ko yabiganirijeho n’umugabo we avuga ko bitewe n’uko azi uburyo bakoramo azagenda akabarya amafaranga ya bo ubundi akamera nk’abandi bapfa kandi bagihari, ariko ngo byishwe n’uko bamubwiye ko agomba kubagwa amazuru, amabere ndetse n’ikibuno.

Srs:Isimbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa