Sylvester Stallone yanyomoje amakuru yavugaga ko yitabye Imana
Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2018
Kizigenza muri Cinema benshi bamenye nka Rambo cyangwa Rocky Balboa yanyomoje amakuru yiriwe acaracara hirya no hino ku isi ku munsi w’ejo,ko yitabye Imana azize indwara ya kanseri yari amaranye igihe.
Uyu munyamerika wakunzwe na benshi kubera amafilimi y’intambara yagiye akina,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko akiri muzima ndetse abatangaje ibi bihuha ari injiji zitamwifuriza ibyiza.
Yagize ati “Ntimwizere injiji.Ndi muzima,meze neza kandi ndishimye.Ndacyatera ibipfunsi.” (...)
Kizigenza muri Cinema benshi bamenye nka Rambo cyangwa Rocky Balboa yanyomoje amakuru yiriwe acaracara hirya no hino ku isi ku munsi w’ejo,ko yitabye Imana azize indwara ya kanseri yari amaranye igihe.
Uyu munyamerika wakunzwe na benshi kubera amafilimi y’intambara yagiye akina,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko akiri muzima ndetse abatangaje ibi bihuha ari injiji zitamwifuriza ibyiza.
Yagize ati “Ntimwizere injiji.Ndi muzima,meze neza kandi ndishimye.Ndacyatera ibipfunsi.”
Stallone yanyomoje amakuru y’uko yapfuye
Stallone w’imyaka 71 wakunzwe mu mafilimi menshi nka Rambo 1,2,3,4,Rocky,The Expendables n’izindi, ni inshuro ya kabiri bivuzwe ko yapfuye kandi ari muzima aho mu mwaka wa 2016 nabwo byavuzwe ko yapfiriye mu rugo rwe I Los Angeles.
Aha ni muri Rocky
Ibi bihuha byakwirakwijwe n’umuntu umwe ku mbuga nkoranyambaga bisakara hose cyane ko uyu mugabo ari umwe mu bakinnyi ba filimi b’ibyamamare babayeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *