skol
startimes

Tanasha yatunguranye ahishura ko akeneye Diamond ndetse amusaba kumufata neza mu gihugu cye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 26 January 2021 Yasuwe: 6637

Tanasha Donna kuri ubu uri muri Tanzania yagaragaje amarangamutima ye, aho kuri Instagram ye yavuze ko akeneye umushimisha, nuko bamwe mu bamukurikira ntibazuyaza bahita barya urwara Diamond.


Tanasha yakoresheje amagambo y’icyongereza arimo ubwuzu bwinshi afitiye umugabo atavuze amazina agaragaza ko amwifuza, maze amusaba kumushimisha, aca amarenga ko uwo mugabo ari muri Tanzania aho uyu mugore aherereye bituma bamwe barya urwara Diamond.

Imvugo yakoresheje irimo amagambo akoreshwa ahanini iyo umuntu runaka yifuza kugirana ibihe byiza mu buriri n’uwo akunda nk’uko bikunze kumvikana mu indirimbo z’ibyammare iyo byaganishije inganzo kuri iyi ngingo ariko bigashaka kuzimiza.

Aya niyo magambo yakoresheje abwira umugabo atatangaje uri muri Tanzania ko amwifuza, akeneye ko amushimisha.

Anyuze kuri Instagram ugereranyije mu kinyarwanda ni nk’aho yagize ati “Ndagukeneye, mfata neza mu gihugu cyawe”. Aya magambo yayaherekeje amafoto 3 kugeza ubu amaze gukundwa (Like) n’ibihumbi bisaga mirongo 92. Ubu butumwa yashize ku rukuta rwe bumaze gushyirwaho ibitekerezo n’abantu 1,926.

Muri bo, bashingiye ku byo yavuze, hari abahise barya urwara Diamond. Uwitwa morgan_kenyan yagize ati “@diamondplatinumz mufate neza muri Tanzania”. Yongeyeho utu emoji turi guseka.

Mugenzi we Uwitwa Trinah we mu ijambo rimwe yeretse Tanasha ko ukenewe ari Diamond arya urwara iki cyamamare ku buryo ubu butumwa bwamugezeho. Byanga bikunda igihe aza kugira kuri instagaram ye araza kubona icyifuzo cya Tanasha n’ibitekerezo abantu bashyizeho birimo n’icy’uyu wamuriye urwara.

Pettco nawe yavuze ko Simba (Diamond) akwiye kugaruka akongera akaba Simba. Tanasha kugeza ubu nyuma yo kujyana n’umuhungu yabyaranye na Diamond gusura icyi cyamamare muri Tanzania urukundo rwabo rusa naho rwongeye kubyuka n’ubwo ntawe urerura ngo abivuge.

Nyuma yo gukorana igitaramo mu cyumweru gishize buri wese yatangiye gukurikirana undi kuri instagram nyuma yuko hari hashize igihe buri wese yaravanye undi mubo akurikirana kuri uru rubuga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Urugo si Paradizo kandi ntituri abamalayika-Butera Knowless avuga ku...

Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Butera Knowless yavuze ku...
4 March 2021 Yasuwe: 2929 0

Cecile Kayirebwa yaciye agahigo agera muri ½ cy’irushanwa mpuzamahanga...

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ari mu bahanzi bageze muri ½ cy’irushanwa...
4 March 2021 Yasuwe: 2733 0

Umusore w’umunyarwanda witwaga Lionel wihinduje umukobwa agahindura...

Umusore w’Umunyarwanda wahoze witwa Lionel ubusanzwe uba muri Leta Zunze...
4 March 2021 Yasuwe: 5739 0

Miss Igisabo yasabye Bruce Melodie gutuza[AMAFOTO]

Ku munsi w’o kuwa kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021 nibwo wari umunsi...
4 March 2021 Yasuwe: 6319 0

Umuhanzi nyarwanda Dr Jiji nyuma y’imyaka myinshi yaraburiwe irengero...

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu myaka yashize nka Dr Jiji yagarutse mu...
4 March 2021 Yasuwe: 3933 0

Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko akizirikana The Ben wamusize akaba...

Mu ntangiriro z’ukwezi gushyize kwa Gashyantare 2021 nibwo twababwiye inkuru...
3 March 2021 Yasuwe: 5985 0