skol
fortebet

Tanzania:Umushoferi w’Umunyarwanda yahiriye mu ikamyo

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uushoferi w’Umunyarwanda witwa Nkusi yahiriye mu ikamyo ubwo yerekezaga Dar es Salaam agiye gupakira ibikomoka kuri Peteroli.

Sponsored Ad

Ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu mugabo yakoze impanuka ageze ahitwa Gunga mu bilometero nka 600 uvuye ku mupaka wa Rusumo, imodoka iragwa ifatwa n’umuriro kuvamo biramunanira ahiramo.

Uwahaye amakuri Igihe dukesha iyi nkuru avuze ko “Imodoka yajyaga Dar es Salaam, aho uyu mushoferi yahiriye uvuye ku Rusumo ni nko mu bilometero 600. Ntabwo mu by’ukuri wamenya ngo byatewe n’iki 100%”.

Amashusho ateye ubwoba yagaragaje uyu mushoferi ari imbere mu kizuru cy’imodoka cyagurumanaga, umwe mu bari aho amukuruza igiti amukuramo yahiye yakongotse. Nyuma yaho ni bwo polisi ya Tanzania yaje kuzimya imodoka ariko yari yamaze kuba umuyonga.

Uyu mushoferi yatwaraga lisansi na mazutu ariko imodoka yari atwaye yarimo ubusa ajya gupakira. Imodoka yatwaraga ni iy’ikigo cyitwa Gas Oil.

Amakuru ahari avuga ko uyu mushoferi ashyingurwa i Gunga muri Tanzania kuri uyu wa Gatatu.

Src:Igihe

Ibitekerezo

  • Imana imuhe iruhuko ridashira gusa yapfuye nabi nange iyo vidio nayibonye ariko iteye ubwoba nukuri

    Imana imuhe iruhuko ridashira gusa yapfuye nabi nange iyo vidio nayibonye ariko iteye ubwoba nukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa