skol
fortebet

Tems yabaye umuhanzikazi wa mbere muri Afurika uhataniye ibihembo bya Oscars

Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Temilade Openiyi wamenyekanye nka Temsbaby yabaye umuhanzikazi wa mbere ukorera umuziki we muri Afurika uhataniye ibihembo bya Oscars mu cyiciro cy’indirimbo ziherekeza filime, ‘Best Original Song’.

Sponsored Ad

Aya mateka Tems akoze ku myaka 28, ayakesha indirimbo ‘Lift Me Up’ yandikiye Rihanna afatanyije n’abarimo Ryan Coogler na Ludwig Göransson.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 4 Ugushyingo 2022 bayikoreye igice cya kabiri cya filime ya Black Panther cyiswe ‘Wakanda Forever’ cyasohotse ku wa 11 Ugushyingo 2022 na yo ikaba ihataniye ibihembo bibiri muri ibi bihembo bya Oscars.

Iyi ndirimbo yatuwe Chadwick Boseman, wari ufite umwanya w’imbere muri iyi filime mbere y’uko yitaba Imana mu 2020 azize kanseri y’amara.

Tems na Rihanna nk’abaririmbyi ni ubwa mbere bahataniye ibi bihembo bishimira abakinnyi ba filime n’abafite aho bahuriye n’uruganda rwa sinema hirya no hino ku Isi.

Izindi ndirimbo zihatanye muri iki cyiciro ‘Best Original Song ’ zirimo ‘Applause’ yakorewe filime “Tell It Like A Woman” iririmbwa na Sofia Carson yandikwa na Diane Warren na ‘Hold My Hand’ ya Lady Gaga akaba yarayikoreye filime “Top Gun: Maverick”,

‘Lift Me Up’ yakorewe filime ya Black Panther : Wakanda Forever , yaririmbwe na Rihanna yandikwa na Tems na Ryan Coogler’; ‘Naatu Naatu’ yakorewe filime “RRR” yaririmbwe na Ram Charan , Keeravaani na Rajamouli.

Indi ni ‘This Is a Life’ yakozwe na Son Lux, Mitski na David Byrne iza iherekeza filime “Everything Everywhere All at Once” .

Gutora kubahataniye ibihembo bya Oscars 2023 bizatangira ku wa 2 kugeza ku wa 7 Werurwe 2023 mu gihe bizatangwa ku wa 12 Werurwe mu nyubako ya Dolby Theater bikazayoborwa na Jimmy Kimmel.

Guhatanira ibihembo bya Oscars kuri Tems bije byiyongera ku tundi duhigo turimo kuba ari we muhanzikazi wa mbere ukorera umuziki we muri Afurika uhataniye ibihembo bya Golden Globe 2023.

Ni urwego yagezeho kubera iyi ndirimbo ‘Lift Me Up’ nubwo itabashije kwegukana iki gihembo cyatwawe na “Naatu Naatu” indirimbo yavuye muri filime y’abahinde ‘RRR’.

Tems abaye umunyamuziki wa gatatu wo muri Afurika winjiye ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Oscars nyuma ya Jonas Gwangwa na Herbert Kretzmer.

Aba bahanzi nubwo batakiriho bakomoka muri Afurika y’Epfo, Tems niwe muhanzikazi wa mbere ugeze kuri uru rwego rwo guhatanira ibihembo bya Oscars bigiye gutanga ku nshuro ya 95.

Tems niwe muhanzi wa mbere wo muri Nigeria wagize indirimbo iza ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100.

Tems mu gihe amaze mu muziki yegukanye ibihembo bitandukanye birimo American Music Awards, BET Awards, NAACP Image Awards, BMI Awards, BET Hip Hop Award.

Yahataniye ibihembo bine bya Grammy, bitatu bya MTV EMA , Video Music Awards n’ibindi.

Ibihembo bya Oscars bimaze imyaka 94 bitangwa, bitegurwa na Academy of Motion Picture Arts and Sciences.

Filime ihataniye ibihembo byinshi uyu mwaka ni “Everything Everywhere All at Once” ihataniye ibihembo 11 na “All Quiet on the Western Front”, “The Banshees of Inisherin” zihataniye ibihembo icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa