skol
fortebet

The Ben azafatanya na Charly&Nina, Bruce Melody ndetse na Buravan

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika aritegura gukorera igitaramo mu Rwanda k’ubutumire bwa East African Party isanzwe itegura ibitaramo ngarukamwaka, aho azafatanya n’itsinda rya Charly&Nina, Yvan Buravan ndetse na Bruce Melody.
Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo kizaba tariki ya 1 Mutarama 2017, hagaragaraho abahanzi batatu bagomba gufatanya na The Ben gutaramira abanyarwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2017.
Mushyoma Joseph (...)

Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP isanzwe itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda birimo na Primus Guma Guma Super Star yabajijwe n’umunyamakuru wa Umuryango.rw igihe nyacyo The Ben azagerera mu Rwanda.

Joseph yavuze ko ubwo bashyize hanze urupapuro rwamamaza igitaramo no mu minsi iri imbere bagomba gushyira hanze gahunda yose yo kuza kwa The Ben. Umunyamakuru wa Umuryango.rw yabwiwe The Ben ko afite urugendo kuwa 19 Ukuboza 2016, aza mu Rwanda gusa icyo gihe akaba aribwo yakorewe Booking [Gufatirwa umwanya mu ndege] y’indege kuburyo bishoboka kuba mbere y’iyo tariki cyangwa se nyuma yayo.

The Ben yanditse ku rukuta rwa instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agaragaza ko ari inzozi kuri we agiye kurotorera mu gihugu cy’amavuko. Ati " Mana weeee nsibyumva neza, birarenze, ngarutse mu rugo!!! Mwatumye mba uwo ndiwe kugeza ubu. Nsinshobora kwihanganira gutegereza iri joro ry’amateka kuri njye. oya rwose...ubunza ndikurota....Ndabakunda cyane."

Igitaramo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi (10000frw) mu myanya y’icyubahiro. Isaha yo gutangiriraho ni saa kumi z’umugoroba (4:00 PM).

Muri muzika, The Ben aje mu Rwanda nyuma y’imyaka igera kuri itandatu. Mu gihe amaze muri Amerika yakoze indirimbo zitandukanye ndetse zacuranzwe n’abahanga batandukanye, amashusho yazo yagiye anyura benshi kugeza n’ubu.

The Ben aje mu Rwanda...Charly&Nina, Bruce Melody na Yvan Buravan bazafatanya nawe

Mbere yo kuza mu Rwanda, yabanje gutunganya amashusho y’indirimbo ’Habibi’ yakiriwe neza n’Abanyarwanda, yagiye hanze kuwa 21 Ugushyingo 2016.

Uburyohe bwayo bwongeye kuzamuka ubwo hagaragaramo isura y’umunyamideli witwa Lissette DeJesus, w’imyaka 19 y’amavuko, ni umu- métisse ufite inkomoko muri Colombia[ahitwa Caucasia] no muri Puerto Rico ubu akaba atuye mu Mujyi wa New York.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa