skol
fortebet

The Ben azita cyane kugufasha impfubyi nagera mu Rwanda

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben, ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika, aravuga ko nyuma y’igitaramo azakorera mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2017 azakomeza ibikorwa bye afasha abana b’impfubyi.
The Ben amaze imyaka itandatu muri Amerika. Kuva yagerayo yakoze indirimbo zitandukanye ‘Am in love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ zanyuze benshi kugeza ku iyo amaze iminsi micye ashyize hanze yise ’Roho yanjye’ yacuranzwe na Producer Lick Lick. Muri Mutarama (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin benshi bazi nka The Ben, ukorera muzika muri leta zunze ubumwe za Amerika, aravuga ko nyuma y’igitaramo azakorera mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2017 azakomeza ibikorwa bye afasha abana b’impfubyi.

The Ben amaze imyaka itandatu muri Amerika. Kuva yagerayo yakoze indirimbo zitandukanye ‘Am in love’, ‘Only You’, ‘Urabaruta’, ‘Ntacyadutanya’ zanyuze benshi kugeza ku iyo amaze iminsi micye ashyize hanze yise ’Roho yanjye’ yacuranzwe na Producer Lick Lick.

The Ben azagera mu Rwanda tariki ya 24 Ukuboza, arateganya gufasha impfubyi

Muri Mutarama hateganyijwe igitaramo cyatumiwemo The Ben uherutse gushyira hanze amashusho ya ’Habibi’ aho azafatanya n’abahanzi nka Bruce Melody, Yvan Buravan ndetse na Charly&Nina.

Nyuma y’iki gitaramo benshi bibaza ko ashobora kuzategura icye gitaramo ariko uyu muhanzi avuga ko amasezerano afite na EAP ari nayo yateguye icyo gitaramo bitamukundira.

Mugisha aherutse gushyira hanze amashusho ya ’Habibi’ yanyuze benshi

Ahubwo ko mu minsi micye afite mu Rwanda ateganya gufasha abana b’impfubyi ndetse agasura bimwe mu bigo by’impfubyi kuko mu buzima bwe yifuza kubona n’undi amerewe neza.

The Ben yabwiye Radio Rwanda, ko igihugu cy’amavuko ariho iwabo ko n’ubwo yasubira muri Amerika ariko nasoza amashuli ye azagaruka agafatanya n’abandi kwiyubakira igihugu.

Yagize ati "Nta bitarmo ngomba gukora mbere yacyiriya [East African Party]. Na nyuma yaho ndateganya guhita ngaruka muri Amerika gukomeza amasomo. Ariko nabwo nibaza ko nzakora ibitaramo byinshi binabayeho na bimenyesha mbere y’aho."

Uyu muhanzi avuga ko azasura abana b’impfubyi ndetse akagirana nabo ibiganiro. "...Nifuza kuzasura ibigo by’impfubyi bitandukanye, nkagirana ibiganiro n’abana b’impfubyi mu bigo bitanduakanye....Nifuza gukora ibikorwa bya Charity [Byo gufasha] kurusha uko natinda mu bitaramo. "

Yungamo ati "...Ahaa nibwira ko ari ikintu cyiza cyane ko numva gihura n’umutima wanjye wo gufasha. Nkunda kuba muri Position [Mu ruhande] itecyerereza abandi, kuburyo numva ngize Imana nakora Change [Impinduka] mu bantu , Especially [Cyan cyane] mu bantu batishoboye, mu bantu ba babaye ndumva bihuye na Personality [Uwo ndiwe, uko niyumva] yanjye."

Kugeza ubu, The Ben yamaze gutangaza ko azagera mu Rwanda tariki ya 24 Ukuboza nyuma y’uko asubitse urugendo rwa tariki ya 19 Ukuboza uyu mwaka kubera ko kuri iyo tariki afite ikizamini agomba gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa