skol
fortebet

The Ben kuza mu Rwanda hongeye kuzamo impinduka avuga ko zitamuturutseho

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin ’The Ben’ Umuhanzi w’ umunyarwanda uba muri Amerika akomeje gahunda yo kuza mu Rwanda mu mpera z’ uyu mwaka wa 2016 ariko igihe yagombaga kugerera i Kigali cyahindutse ku mpamvu avuga ko zitamurutseho.
Mu minsi ishize The Ben yabwiye umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda ko azagera i Kigali tariki 19 Ukuboza 2016 ndetse ko ari nako kuri kwari guhari muri iyo minsi. Nyuma yo y’iminsi atangaje ayo makuru ngo yaje kumenya ko kuri iyo tariki kuza mu Rwanda bitazamushobokera kuko (...)

Sponsored Ad

Mugisha Benjamin ’The Ben’ Umuhanzi w’ umunyarwanda uba muri Amerika akomeje gahunda yo kuza mu Rwanda mu mpera z’ uyu mwaka wa 2016 ariko igihe yagombaga kugerera i Kigali cyahindutse ku mpamvu avuga ko zitamurutseho.

Mu minsi ishize The Ben yabwiye umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda ko azagera i Kigali tariki 19 Ukuboza 2016 ndetse ko ari nako kuri kwari guhari muri iyo minsi. Nyuma yo y’iminsi atangaje ayo makuru ngo yaje kumenya ko kuri iyo tariki kuza mu Rwanda bitazamushobokera kuko tariki 20 Ukuboza 2016, ishuri yigamo ryahise riyipangaho ikizamini bityo akaba ataza atagikoze, bihita biba intandaro yo gusubika urugendo rwe gutyo.

Uyu muhanzi avuga kuri gahunda nshya y’ urugendo rwe USA-RWANDA, yatangaje ko ataramenya neza gahunda y’indege ariko we ateganya guhaguruka hagati ya tariki 21-22 Ukuboza 2016 bivuze ko gahunda uko iteye ari uko azagera i Kigali tariki 24 Ukuboza 2016.

Mu mpamvu zimuzanye mu Rwanda harimo igitaramo ’East African Party’ azahuriramo na Yvan Buravan, Charly na Nina ndetse na Bruce Melody.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri Bonne Annee (Tariki ya 1 Mutarama 2017) gusa ngo agomba kugera i Kigali mbere y’ iyo tariki agakorana imyitozo n’itsinda rizamucurangira kuko azaririmba Live.

The Ben ugiye kuza mu Rwanda avuga ko atazaba aje kuhaba kuko agomba gusubira muri Amerika kurangiza amasomo yatangiye mu ishuri rya San Francisco University.

Mbere yuko ahaguruka muri Amerika The Ben akaba yamaze guha abakunzi be biganjemo Abanyarwanda indirimbo we yise ‘Roho yanjye’ indirimbo yashyize hanze mu gihe habura nk’ibyumweru bibiri ngo agere mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa