The Ben usigaye ari umuvugabutumwa yavuze aho akomora inganzo yazamuye igikundiro cye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 21 July 2017 Yasuwe: 1826

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben muri muzika nyarwanda akaba asigaye atuye muri Amerika (USA) ahamanya ko ubwogero (Douche) bwazamuye inganzo ye, ngo mu gihe ari koga yumva neza amajwi y’amazi amanuka n’amagambo yajyana n’iyo njyana.

Ngo amazi yo mu bwogero (Douche) atuma agira inganzo agahita ahimba indirimbo nshya.Mu kiganiro yahaye Kigalitoday yavuze ko aho atuye muri USA mu mujyi wa Chicago, abyuka akora siporo yireba mu ndorerwamo nyinshi ziri mu nzu atuyemo.

Agira ati “Nkora utuntu (siporo) mu kirahure, nkabona kujya muri ‘douche’ nkabona koga. Iyo ndi muri ‘douche’ nkunda kuririmba cyane nsakuza, ni ibintu byanze kumvamo.

Amazi iyo ari kumanuka angwaho hari ukuntu bivuga nk’umuziki kuri jye, hari ukuntu bivuga nk’umuziki ucuranze, bigatuma ngira inganzo. Hari indirimbo nyinshi nagiye nsohora, nakuye injyana (yazo) muri douche.”

Ngo mu myandikire y’indirimbo akenshi ahera ku njyana y’indirimbo nyuma magambo azaba agize iyo ndirimbo yifuza gushyira hanze akayandika nyuma yabanje kumva neza uko izaba imeza mu byuma.

Yakomeje ko akunda gukora siporo yo kwiruka. Akiruka ahantu hanini yagaruka akaza agenda buhoro, agashaka nibura abantu babiri abwira amagambo meza yo kubakomeza.

Ibi ngo byubaka abantu nk’uko byamuhaye ibyiringiro ubwo yari ageze ahakomeye.
Ati “Ubwo nari muri Amerika, nari nicaye ahantu mfite ibibazo bikomeye, nicaye ku ishuri aho nigaga nabuze amafaranga y’ishuri, umwe mu banyeshuri ancaho arambwira ati ‘wari uzi ko Imana igukunda!

Kumusubiza ako kanya ntabwo byanyoroheye, gusa byanyibukije ko koko Imana inkunda cyangwa se ko Imana inzi. Ako kanya byahise bihindura imitekerereza nari mfite. Guhera ubwo Imana ikora n’ibitangaza ku buzima bwanjye kugeza kuri uyu munota.”

Akomeza avuga ko buri munsi yiha umukoro wo kubwira abantu babiri ubutumwa bwiza, bubahumuriza burimo kubabwira ko Imana ibakunda cyangwa se ko bambaye neza.

The Ben avuga ko abantu bari bakwiye kujya babwirana amagambo y’ihumure yo gukomezanya kuko yamaze kubona ko amagambo meza ahindura abantu kandi akabaha akanyabugabo ko kugera kuri byinshi bibwiraga ko batageraho.

Ngo mu myaka igera kuri itanu yayimaze akora umuzika w’abanyarwanda gusa.Ngo mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye gushaka uburyo umuziki we warenga umupaka ukamenyekana no mu bindi bihugu bya Afurika.

Agira ati “Niyo mpamvu ndi gukora cyane. Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika).”

Ibyo ni byo ari gukora ubu kuko mu minsi ishize yakoranye indirimbo n’umuririmbyi wo muri Uganda witwa Sheebah yitwa “Binkolera”.

The Ben usigaye ari umuvugabutumwa avuga ko iyo ari muri "douche" aririmba cyane akahakura inganzo
Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyatumye King James atandukana n’umukunzi we

Umuririmbyi Ruhumuriza james wiyeguriye muzika nka King James, yatangaje ko...
10 December 2017 Yasuwe: 1089 0

Jay, Rudasumbwa wa Afurika agiye gutangiza amarushanwa y’umusore...

Umunyamideli Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda wambitse...
10 December 2017 Yasuwe: 469 0

Ishusho ya Miss Rwanda 2018 mu mboni ya Prince Kid

Miss Rwanda, igarukanye isura nshya mu mboni y’abakobwa biyiziho ubwiza,...
10 December 2017 Yasuwe: 281 0

Amarangamutima ya P Fla n’imihigo asohokanye muri gereza

Hakizimana Amani wamamaye nka P FLa mu njyana ya Hip Hop ari mu byishimo...
10 December 2017 Yasuwe: 405 0

Imvo n’imvano yo kuba The Ben ashinjwa kwisiga mukorogo

Umuririmbyi Mugisha Benjamin[The Ben] nyuma y’uko avuye muri Leta zunze...
9 December 2017 Yasuwe: 2659 0

Perezida Macron yitabiriye umuhango wo gushyingura umucurunzi

Mu Bufaransa basezeye bwa nyuma umwe muri barurangiranwa bakomeye muri icyo...
9 December 2017 Yasuwe: 1010 0