skol
fortebet

The Ben yasabye abanyarwanda gushyigikira Habiba uhatanye muri Miss Supranational

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye abanyarwanda gushyigikira umukobwa witwa Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 riri kubera muri Slovakia.
Habiba yitabiriye irushanwa riri muri atanu akomeye ku isi, rizamara ibyumweru bigera kuri bitatu. Uwatsindiye ikamba rya Miss Supranational 2017 azatangazwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.
Kuri ubu uwambaye ikamba rya Miss Supranational 2016 yitwa Srinidhi Sheety wo mu Buhinde.
The Ben (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin [The Ben] yasabye abanyarwanda gushyigikira umukobwa witwa Ingabire Habiba, uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 riri kubera muri Slovakia.

Habiba yitabiriye irushanwa riri muri atanu akomeye ku isi, rizamara ibyumweru bigera kuri bitatu. Uwatsindiye ikamba rya Miss Supranational 2017 azatangazwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.

Kuri ubu uwambaye ikamba rya Miss Supranational 2016 yitwa Srinidhi Sheety wo mu Buhinde.

The Ben wamaze gusuburia muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yanditse ku rukuta rwa Facebook kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017 asaba abanyarwanda gukomeza guha amahirwe Habibah.

Yagize ati “Ndabasuhuje nshuti mugize umuryango mugari... Ndabasuhuje cyane. Igikorwa cya Miss Supranational kiri kubera Poland cy’uyu mwaka kirimo umunyarwandakazi "Habiba Ingabire" Ndabasaba ko twese duhaguruka tukamushigikira. Kurikira iyo link iri hasi maze ukande "Like" ku ifoto ye
uraba umwongereye amahirwe. Murakoze.Imana ibahe umugisha."

Habiba w’imyaka 20 y’amavuko uhanganye n’abandi ba Nyampinga babarirwa muri 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ku muha mahirwe ni ukubanza gushyira muri terefone porogaramu yitwa “Vodi App” ubundi ugashakisha Ingabire Habiba ukamutora cyangwa se ukanyura kuri Link ya Facebook.

Kuwa 21 Ugushyingo 2017 Habibah ari kumwe na bagenzi be batanu basubije ibibazo babajijwe n’abafana babo, bakaba barabisubizaga binyuze kuri “Facebook live”.Uwitwa Kazinguvu N. Rachel yabajije Habiba umuntu afata nk’icyitegererezo cye n’impamvu ari we yahisemo.

Uyu mukobwa udafite ikamba rya Miss Rwanda yasubije ko umuntu wa mbere w’icyitegererezo cye ari nyina umubyara kuko ngo ari umubyeyi wita ku bana.Avuga ko undi muntu w’icyitegererezo cye ari umukinnyi wa filime w’icyamamare w’Umunyamerika, Angelina Jolie.

Ati “Ni umugore ureba kure! Afasha abatishoboye barimo impfubyi n’abapfakazi! Nkunda ibikorwa bye.”

Kuwa 20 Ugushyingo abakobwa bose biyerekanye mu makunzu maremare,Habibah yaserutse yambaye ikanzu itukura ndende igaragaza mu gatuza. Ayo marushanwa yo kwambara ikanzu y’ibirori, abanziriza aya nyuma (Preliminary Evening Gown Competition) .

Nyuma yo gutorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, banyampinga 25 bazahita batangwaza akaba ari nabo bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational 2017.

Biteganijwe ko uzegukana ikamba ry’iryo rushanwa azatangazwa ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.

Aba bakobwa banyuze muri Pologne ubundi bakomereza mu mujyi wa Poprad mu gihugu cya Slovakiya.Biteganyijwe ko bagomba gusubira muri Pologne ari naho ibirori byo kwambika ikamba Miss Supranational 2017 bizabera, bikanyuzwa ku maTereviziyo atandukanye.
REBA AMAFOTO:












Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa