skol
fortebet

The Ben yavuze uko Se yageragejwe na Satani anahishura icyo yibuka kurusha ibindi kuri we

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe gito abuze umubyeyi, Mugisha Benjamin yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we wamukundishije kuririmba.

Sponsored Ad

Umuhanzi Mugisha Benjamin uri mu bihe bitoroshye nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi we yafataga nk’intwari.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, The Ben yasobanuye uburyo umubyeyi we yari Intwari ndetse avugamo uburyo ariwe akesha ubuzima bwiza n’ukuntu babanye mu byiza no mu bibi akaba yizeye ko aho aruhukiye ari heza.

The Ben yavuze ko yari afashe ifoto y’umubyeyi we akibuka ibihe bya kera mu buto bwe uko yari abanye na se amusaba icyo aricyo cyose kandi nk’umubyeyi akora buri kimwe cyose kugirango umuryango wabo wishimye cyane ndetse avuga ibyo yibuka ku mubyeyi we.

The Ben yagize ati "Iyi foto yawe mfite wari ukiri muto. Ibyo byari ibihe twese twibuka nka papa mwiza umuntu wese yashobora gusaba nibyo nshaka kwibandaho. Nibuka ko wari urumuri rutumurikira, isoko y’imbaraga n’urukundo. Kuba wari uhari byatuzaniye ibyishimo, ubwitange bwawe bwari buhamye. Wavukiye mu buzima butoroshye ariko wararwanye kugira ngo tugire ubuzima bwiza."

The Ben kandi yongeye kugaruka ku byo yatangaje ku munsi wo gushyingura umubyeyi we avuga ko satani yamugerageje mu minsi ye ya nyuma dore hari amakuru yamenyekanye ko batari babanye neza.

The Ben yagize ati "Ubuzima bwarakugoye ndetse urwana n’abadayimoni baguhinduye mu buryo nta muntu n’umwe wabyiyumvishaga. Uretse ibyo warwanaga nabyo, ntabwo nigeze nanirwa kukwegera kugira ngo nkwereke urumuri twahoranye. Byarambaje kubona unyirukana ariko ntabwo nigeze nkuvaho nk’uko utatuvuyeho mu minsi yawe myiza y’ububyeyi."

The Ben yavuze ko yizerera mu mbaraga zo gucungurwa bityo akaba yizeye ko umubyeyi we aruhukiye mu mahoro ndetse azababarirwa ibyaha byose ku buryo igihe kizagera bagahurira mu bundi buzima.

The Ben ati "Nizera ko hari amahirwe yo kubabarirwa no kubona amahoro. Reka nizere ko uri ahantu heza cyane hataba ububabare ndetse n’ibyaguhigaga mu buzima. "

The Ben yavuze ko kandi aho umubyeyi we yaba yarakosheje nk’uko undi muntu wese yakosa, bamubabariye kubwo kuba ariwe waberetse ubwiza bw’iyi si abantu benshi bakunze ndetse aho bageze bakaba bahakesha umubyeyi wabo.

The Ben ati "Papa, umuryango wacu wahisemo kwibuka ibihe byiza, urukundo, n’ibyishimo wazanye mu buzima bwacu. Twasanze mu mitima yacu dukwiye kubabarira amakosa no kwibanda ku muntu wasobanuye isi kuri twe."

Nyuma y’ubwo butumwa burebure, The Ben yasezeye kuri Papa we, avuga ko yizeye ko ubutumwa bwe bumugezeho aho yaba aherereye hose.

The Ben n’umuryango we bashyinguye Se Mbonimpa John w’imyaka 63 ku wa 23 Kanama 2023 nyuma yo kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa