skol
fortebet

The Ben yemeye ikosa ryo gutoroka igihugu, anavuga birambuye ku buzima bwe muri Amerika

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

The Ben yashimiye igihugu cyamubabariye nyuma yo gukora amakosa akomeye we na mugenzi we Meddy ubwo batorokeraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifashishije impapuzo z’inzira bari bahawe n’igihugu(Passport de service).
"Twahisemo gusigara ku bw’impamvu hagati yanjye na Meddy ariko ni byo koko byari amakosa, ntabwo navuga ko tutakosheje, ariko nyine kuba dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu baranyakire ngaruka mu rugo". The Ben
Ibi ni bimwe mu byo uyu muhanzi yagarutseho mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

The Ben yashimiye igihugu cyamubabariye nyuma yo gukora amakosa akomeye we na mugenzi we Meddy ubwo batorokeraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifashishije impapuzo z’inzira bari bahawe n’igihugu(Passport de service).

"Twahisemo gusigara ku bw’impamvu hagati yanjye na Meddy ariko ni byo koko byari amakosa, ntabwo navuga ko tutakosheje, ariko nyine kuba dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu baranyakire ngaruka mu rugo". The Ben

Ibi ni bimwe mu byo uyu muhanzi yagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yari yongeye kuganira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda amaso ku maso nyuma y’imyaka itandatu yari ishize, dore ko kuva saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016 aribwo The Ben yasesekaye i Kigali aho aje gutaramana n’abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cya East African Party.

Ni mu kiganiro cyabereye Portofino Hotel i Nyarutarama, aho itangazamakuru ryasobanurirwaga birambuye iby’iki gitaramo n’urugendo muri rusange rwa The Ben, gusa birumvikana ko ibibazo bijyanye n’uburyo uyu muhanzi na mugenzi we Meddy babayeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’uburyo bagiye bagendeye ku mpapuro z’inzira z’igihugu bagomba kugaruka ariko bo bakaza gukwepa ntibagaruke bitari kubura mu bibazo dore ko ari ibintu byakunze kugarukwaho cyane ndetse iteka iyo aba bahanzi bavuzwe hari abahita bibuka ibyo bihe kabone n’ubwo imyaka itandau imaze gushira.

Abajijwe icyo atekereza ku kuba hari ibihano bigenerwa uwaheranye impapuro z’inzira z’igihugu no gutoroka.

The Ben yagize ati “ Ngirango nyuma y’igihe gito ngeze muri Amerika, habayeho ibiganiro hagati yacu na ambasade, ofcorse habayeho gusubiza passport de service kuri ambasade, ubu tuvugana ziri mu Rwanda. Ikindi mushobora kuba mwarakurikiranye mwese, twe turi abana b’igihugu, kuva igihe twasohotse mu gihugu kugeza igihe cyose nta na rimwe twabaye abandi bantu, turi abana b’igihugu. So, icyo nemeranya n’umutima wanjye ni uko nta na rimwe nigeze nifuza kuba undi muntu, ndi umunyarwanda kandi nta kindi cyambuza kuba umunyarwanda.”

The Ben yakomeje asobanura ko isi ibamo ibyemezo byihuse kandi bikakaye ariko ko iyo hari umubyeyi yagereranije n’igihugu cye, biba byoroshye ko uwakosheje yakumvwa ukababarirwa ari nako nawe byamugendekeye na mugenzi we Meddy. Yavuze ko ubu intego ye ari ugukora cyane no kumenya impamvu ari muri Amerika, ubundi akagaruka kubaka urwa mubyaye nkuko Perezida wa Repubulika akunze kubishishikariza abanyarwanda baba hanze.

ku bijyanye n’uburyo yiteguye igitaramo, The Ben avuga ko yagishyizeho umutima we wose. Ati “ Ni igitaramo nateguye kuva ku munota namaze kunoza umugambi na EAP na Bralirwa, nta bindi bitekerezo nagize usibye uburyo nzigaragaza imbere y’abakunzi, imbere y’abanyarwanda nyuma y’imyaka itari mike na gato, harimo impinduka, harimo gukura, harimo ibintu byinshi bitandukanye byiza byabayeho, nicyo gihe kiza cyo kugirango mbibereke amaso ku maso umugani wa wa muhanzi.”

Tom Close, Dream Boys na Urban boys nibo bahanzi The Ben yifuzaga guhurira nabo mu gitaramo mbere y’abandi bose

Mbayeho neza muri Amerika, ndi umunyeshuri kandi nkora na music. So, ikindi kiruta byose ndi umunyarwanda, ntabwo nagiye kuba muri Amerika ngo mbe umunyamerika, nagiye kuba muri Amerika kugirango ngire experience itandukanye cyangwa se nini apana nziza wenda kurusha iyo abandi bafite hano, ariko wenda navuga ko yangira a better artist of tomorrow(umuhanzi mwiza byisumbuiyeho w’ejo) ni nacyo kintu rwana nacyo buri munsi, nzi neza ko hari amasengesho yankurikiye, hari ibyifuzo by’abafana bitandukanye, nagirango mbabwire ko byose byasubizwaga kuko nta na rimwe nigeze ngira ikibazo , ni nayo mpamvu ndi hano, nta cyo bisa nabyo, nagarutse mu rugo, kuba ndi mu rugo ubwabyo ni ishimwe ridasanzwe, kandi nari nzi neza ko kuva umunsi nagiye igihe nk’iki kizabaho, so mbonereho no kongera gushimira EAP na Bralirwa kwita ku kintu cyitwa umuziki nyarwanda.

The Ben yasobanuye ko yishimira impano ihebuje y’abahanzi Yvan Buravan, Charly &Nina, na Bruce Melody bazafatanya gususurutsa iki gitaramo kandi babikwiye ariko anakomoza ku kuba nta ruhare yagize mu itoranywa ryabo ko iyaza kubigiramo uruhare hatari kuburamo abahanzi Tom Close, Dream Boys na Urban boys.

Ku bijyanye no kuba yakorana n’abahanzi bo mu Rwanda indirimbo(Collabo), The Ben yavuze ko aha ari mu rugo bityo nta mpamvu yamubuza gukorana n’umuhanzi ubyifuza, ariko yongeraho ko kugirango mukorane ugomba kumwereka gahunda ihamye y’uburyo uwo mushinga uzabagirira inyungu mwembi.

The Ben kandi yanabajijwe no ku bindi bibazo bitandukanye harimo iby’urukundo n’ubundi buzima busanzwe gusa bimwe muri byo yabigize ibanga rye.

Ku ruhande rwa East African Promoters batangaje ko nk’ibisanzwe hazabaho ikirori cya Vipe party kizahuza The Ben n’abandi bahanzi bazaba bamuherekeje muri iki gitaramo n’abafana babo mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2016 muri Portofino hotel, iki nacyo kikaba cyaramaze kujya mu ngegabihe y’ibirori ngarukamwaka bya EAP, aho kibanziriza igitaramo nyirizina cya tariki ya 01 Mutarama 2017 muri parking ya stade Amahoro, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10(10,000frws) mu myanya y’icyubahiro na 5000Frw ahasigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa