skol
fortebet

Timaya ufite igitaramo azakorera I Kigali yatawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye mu muziki nka Timaya ashobora kudataramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na RG Consults , nyuma yo kugonga umukobwa agatoroka yamaze gutabwa muriyombi n’abapolisi.
Iyi mpanuka yatumye Timaya atabwa muri yombi nyuma y’amasaha ashakishwa na Polisi, yabereye mu gace ka Ikea gaherereye mu mujyi munini wa Lagos.
Umugore wagonzwe na Timaya w’imyaka 41, kuri ubu ari mu bitaro, ndetse atorohewe n’ibikomere yakuye mu mpanuka, nk’uko (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye mu muziki nka Timaya ashobora kudataramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na RG Consults , nyuma yo kugonga umukobwa agatoroka yamaze gutabwa muriyombi n’abapolisi.

Iyi mpanuka yatumye Timaya atabwa muri yombi nyuma y’amasaha ashakishwa na Polisi, yabereye mu gace ka Ikea gaherereye mu mujyi munini wa Lagos.

Umugore wagonzwe na Timaya w’imyaka 41, kuri ubu ari mu bitaro, ndetse atorohewe n’ibikomere yakuye mu mpanuka, nk’uko byumvikana mu binyamakuru byinshi byo muri Nigeria

Umugabo witwa Osinubi Owonume uvuga ko uwahohotewe ari mushiki we, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yandikiye kenshi Timaya amusaba kugira icyo akora, undi akanga gusubiza akagera aho akamu-blocka.

Video ikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga irerekana abapolisi bafata uyu mugabo bakamujyana mu modoka, aho ibinyamakuru byinshi byo muri Nigeria byemeje ko yamaze gutabwa muri yombi.

Timaya w’imyaka 41 ni umuhanzi akaba n’umushoramari mu bya muzika, aho afite Label ya DM Records Limited Patoranking na Runtown. Azwi kandi ku rubyiniro kuva mu mwaka wa 2005, aho amaze imyaka 17 akora umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa