skol
fortebet

Tiwa Savage yasohowe nabi muri hoteli yari acumbitsemo muri Kenya

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’umunya Nigeria ukunzwe na benshi Tiwa Savage yasohowe nabi muri Hoteli yari acumbitsemo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bitewe n’uko abamutumiye mu gitaramo cyo gushyira hanze umuzingo wa Redsan batigeze bishyura iyi hoteli itavuzwe izina.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi we n’umunya Jamaica Demarco baje muri Kenya mu gitaramo cyo kumurika album y’umuhanzi Redsan yise ‘Baddest‘,ariko ntibyaje kurangira neza kuko kuri uyu wa mbere,Tiwa Savage yasohowe igitaraganya n’abashinzwe polisi yari acumbitsemo.

Redsan, Tiwa Savage na Demarco mbere y’igitaramo

Abinyujije kuri Twitter ye,Tiwa Savage yanenze bikomeye abateguye iki gitaramo batabashije kwishyura iyi hoteli yari acumbitsemo bikagera ubwo asohorwa nabi gusa ashimira abafana bo muri Kenya baberetse urukundo.

Yagize ati “Twasohowe muri hoteli nabi kubera ko itishyuwe ndetse nta n’imodoka zo kutugeza ku kibuga cy’indege ariko usanga abashinzwe gutegura ibitaramo bavuga ubusa ku bahanzi.Birasekeje ukuntu buri wese yasinziriye telefoni zabo barazizimya nyuma y’igitaramo gusa bahoraga baduhamagara mu kwamamaza igitaramo mu bitangazamakuru mbere y’igitaramo.Tuzakomeza dukorere muri ibi bibazo tukarenga ibiba byabereye inyuma,kuko abafana baba bakwiriye ibyiza .”

Nubwo abateguye iki gitaramo cya Redsan batishyuye hoteli yari icumbitsemo Tiwa Savage,cyagenze neza ndetse abanyakenya bishimiye imyitwarire ya Demarco na Tiwa Savage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa