skol
fortebet

Tizzo ari mumunyenga w’urukundo na Miss Miss Mutesi Aisha[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Tizzo wo muri Active yashyize ku mugaragaro ko ari murukundo na Miss Mutesi Aisha witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, nyuma y’igihe kinini bakundana mu ibanga rikomeye.

Sponsored Ad

Tizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok yashyize hanze amashusho ari mu bihe byiza bitandukanye n’umukunzi we Mutesi Aisha, uyu akaba umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akabasha no kugera mu cyiciro cya nyuma cyaryo.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane nyuma gato y’uko uyu mukobwa yari avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Ni urukundo aba bombi bakunze kugira ibanga rikomeye, icyakora aka wa Munyarwanda wagize ati ’akari ku mutima gasesekara ku munwa’, Tizzo byamunaniye kubyihererana.

Tizzo wo mu itsinda rya Active, atangaje umukunzi we mu gihe iri tsinda rimaze igihe ritari gukora ndetse rivugwamo umwuka utari mwiza hagati y’abarigize.

Mutesi Aisha uretse kuba yaritabiriye Miss Rwanda 2017 ntabashe kugira ikamba yegukana, abitse ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu buranga mu karere ka Ruhango ari naho iwabo.

Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, uyu mukobwa mu 2019 yabonye akazi ko gupanga neza amatangazo yamamaza ’Publicite’ mu biganiro bya radiyo ya Kiss Fm icyakora kugeza ubu ntakihakora.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa