skol
fortebet

Tom Close yagiriye inama abakundana kutita cyane ku butunzi ’Ferrari’

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuganga Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close yakoze indirimbo yumvikanamo umudiho wacuranzwe na Junior Multisystem, aho agira inama abakundana kudashingira cyane ku mafaranga cyangwa ubutunzi kugirango urukundo rwabo rurambe.
Uyu muhanzi avuga ko inkuru mpamo yayo ayikoramora kubibaho mu bizima bwa buri munsi kuburyo ari nayo mbarutso yo guhimba inkuru ya ’Ferrari’. Tom Close yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko abakundana atari byiza gushingira ku butunzi (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuganga Muyombo Thomas benshi bazi nka Tom Close yakoze indirimbo yumvikanamo umudiho wacuranzwe na Junior Multisystem, aho agira inama abakundana kudashingira cyane ku mafaranga cyangwa ubutunzi kugirango urukundo rwabo rurambe.

Uyu muhanzi avuga ko inkuru mpamo yayo ayikoramora kubibaho mu bizima bwa buri munsi kuburyo ari nayo mbarutso yo guhimba inkuru ya ’Ferrari’. Tom Close yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko abakundana atari byiza gushingira ku butunzi kuko iyo bushize buri wese ajya ukwe.

Tom Close yashyize hanze indirimbo yise ’Ferrari’ abwira abantu kudashingira ku mafaranga cyane mu rukundo

"....Ni inkuru y’urukundo aho umwe aba abwira mugenzi we ko ataje yitwaje imodoka zihenze nka Ferrai cyangwa izindi ahubwo amuzaniye umutima mwiza w’urukundo.... Undi nawe akamubwira ko ataziye amafaranga menshi cyangwa se uburanga kuko hari benshi babimurusha ahubwo bakwiye guhuzwa n’urukundo gusa...."

Umunyamakuru wa Umuryango.rw yamubajije impamvu nyakuri yatumye akorana na Junior Multisystem ubarizwa muri Round Music mu gihe bizwiko amaze igihe kinini mu nzu itunganyamuzika ya Kina Music ihagarariwe na Ishimwe Clement.

Yavuze ko Kina Music ishinzwe kwamamaza ibikorwa bye kuburyo iyo abonye ahandi bamukorera indirimbo ntakibazo abyemerewe kuko amasezerano ye na Kina Music atamuboshye kuburyo atakorera ahandi.

Indirimbo yageze hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ugushyingo uyu mwaka, ikoze mu njyana ya Zouk ivanzemo na Rnb. Amashusho yayo agomba kujya hanze mbere y’uko Noheli igera.

Ferrari ivugwa mu nkuru ya Tom Close, ni imodoka zamamaye ku isi, zitungwa n’abanyamafaranga gusa. igura amamiliyoni y’amafaranga. itunganyirizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Tom Close ashyize hanze iyi ndirimbo ’Ferrari’ mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 3 amaze abana n’umugore we avuga ko atigize ahinduka muri iyo myaka yose bamaranye.

Tom Close ari ku isonga mu bahanzi bo mu kigero cye bafite album nyinshi. Aherutse kumurika iya gatanu n’iya gatandatu [Isi na Ndakubona ] zaje yiyongera ku zindi zirimo Kuki, Si beza, Ntibanyurwa na Komeza Utsinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa