skol
fortebet

Tom Close yavuze abahanzi bagombaga guhanganira igikombe cya PGGSS yegukanye muri 2011

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Tom Close uri mubahanzi nyarwanda bubatse izina mu myidagaduro y’u Rwanda yavuze ko abahanzi barimo Kitoko, Meddy, The Ben, Miss Jojo na Rafiki ari bo bashoboraga kumutwara igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ariko agira amahirwe y’uko benshi muri abo batayitabiriye.

Sponsored Ad

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Shene ya YouTube yitwa ‘One on one’, aho yari abajijwe ku bijyanye n’ibyamubayeho ubwo yegukanaga Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya mbere.

Tom Close uhamya ko yatwaye PGGSS1 ayikwiye, yavuze ko yabishingiraga ku byo barebagaho birimo uko umuhanzi yitwaye ku rubyiniro, ahamya ko icyo yari umwe mu bitwaye neza bishoboka.

Agaruka ku bahanzi abona bari kuba baramutwaye iki gihembo, Tom Close yagize ati “Abahanzi bashoboraga guhangana nanjye ntabwo bari muri PGGSS. Navuga nka Kitoko, Rafiki ryari izina rinini ariko ryatangiye kumanuka, abo twari guhangana bakaba banayintwara ni Meddy na The Ben batari bahari, undi navuga wari kutubiza icyuya yari Miss Jojo utarayitabiriye.”

Ku rundi ruhande, Tom Close ntahakana ko yatwaye PGGSS izina rye ritangiye kumanuka, ahubwo ahamya ko byorohejwe n’uko abo yari ahatanye barimo barushaho kugira igikundiro.

Ati “Ba Jay Polly bari bakirimo baza. Icyo gihe ntiyari arengeje indirimbo eshanu ze ku giti cye nk’umuhanzi. King James yari umuhanzi mwiza ariko aribwo ari kwamamara cyane.”

Tom Close yavuze ko ubwo bamaraga gutangaza abahanzi 10 bari bagiye guhatana yahise abona ko ari igihembo agiye gutwara ndetse abitegera na Dr Claude.

Ati “Bakivuga abahanzi icumi, turi kumwe n’abandi uwitwa Dr Claude avuga ko azayitwara ndamubwira nti iyi ni iyanjye nushaka dushyireho amafaranga.”

Tom Close yongeyeho ko ibi yanabigaragaje mu bitaramo byose bakoze bizenguruka igihugu kuko iyo yabaga atabaye uwa mbere wasangaga abaye uwa kabiri cyangwa uwa gatatu.

Uyu muhanzi watwaye igikombe agaterwa amabuye, yavuze ko asanga ari ibintu byari byateguwe n’abo bari bahatanye.

Ati “Ririya joro njye ndabizi neza ko ari ibintu byateguwe n’abo twari duhanganye kuko izina Tom Close ry’icyo gihe umuhanzi cyangwa abahanzi bashoboraga guhangana naryo, ntabwo bari muri PGGSS.”

Ikindi Tom Close ashingiraho ko yatwaye igihembo agikwiye ni uko yitwaye mu gitaramo cya Sean Kingston cyane ko icyo gihe yagiye ku rubyiniro bamukomera, aruvaho akomerwa amashyi.

Ni umuhanzi udatinya guhamya ko PGGSS yegukanye yahombeje abahanzi benshi kubera gushora amafaranga mu kwitoresha, ibi we akaba yarabimenye nyuma ariwe akara n’umwe mu bariteguraga wamuburiye nyuma y’ijonjora ry’ibanze.

Aha abishingira ku kuba abahanzi bagenzi be bari biyizeye bikomeye ntibitoreshe barimo Mani Martin, Dr Claude, Faycal (Kode) basezerewe we asigaramo ku bw’amahirwe.

Nyuma yo kurokoka iri jonjora, Tom Close wari umaze kumenya ko gutwara iki gihembo byasabaga amajwi, na we yamenye ubwenge ahindura umuvuno.

Ati “Nanjye nahise nkora ku ikipe yanjye, nkajya muri gare zitandukanye mu isoko abantu bakazana telefone tukabafasha gutora. Icyo gihe umuvuno wari amajwi menshi bituma ndangiza irushanwa nkubye hafi kabiri uwari unkurikiye.”

Icyakora nubwo ahamya ko amajwi yamufashije, Tom Close ahamya ko icyamufashije kwitwara neza harimo no kuba yari afite izina rikomeye.

Kuba Tom Close yari azi ko atwaye igikombe kubera izina rye n’akazi yakoze, ahamya ko aribyo byatumye adacika intege cyane ko abifata nk’uko umukinnyi ava muri stade agakubita umukinnyi, ati “Ni ibintu bisanzwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa