skol
fortebet

Trump yasubije Jay-Z wamwise agakoko gateye ubwoba

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasubije umuririmbyi Jay-Z wamwise "agakoko gateye ubwoba" anahishura ko ku buyobozi akomeje gufasha benshi kubona imirimo.
Mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga rwa twitter, Trump yavuze ko " umubare munini w’abanyamerika batagira akazi bivugwa ko bibaye ubwa mbere uwo mubare ujya hasi cyane !" kubera politike ye
Abanyamerika bajya muri Afrika batagira akazi bagera kuri 6,8%, uyu ukaba ari umubare muto cyane utari warigeze ubaho mu (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasubije umuririmbyi Jay-Z wamwise "agakoko gateye ubwoba" anahishura ko ku buyobozi akomeje gufasha benshi kubona imirimo.

Mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga rwa twitter, Trump yavuze ko " umubare munini w’abanyamerika batagira akazi bivugwa ko bibaye ubwa mbere uwo mubare ujya hasi cyane !" kubera politike ye

Abanyamerika bajya muri Afrika batagira akazi bagera kuri 6,8%, uyu ukaba ari umubare muto cyane utari warigeze ubaho mu mateka ya Amerika.

Trump ahamya ko ku buyobozi bwe hari benshi babonye akazi

Ariko abamunenga bavuga ko ubutunzi bw’iki gihugu bwatangiye kwiyongera ku butegetsi bwa Obama kandi ko umubare munini w’abantu batagira akazi b’abirabura ukomeza kuzamuka cyane kurusha abazungu.

Mu kiganiro cya Van Jones Show cya CNN, Jay-Z yavuze ko ataramenya neza ukuntu abantu babaho nta kazi bafite, ibintu ashinja Leta kutagira icyo yitaho.

Ati :"Si ikibazo cyo kubura amafaranga gusa gikomeye.Amafaranga ntazana umunezero...Uku ni ukunanirwa kumenya ukuri. Fata abantu nk’ikiremwa muntu...icyo ni cyo gikuru."

Yavuze kandi ko ugutorwa kwa Trump kwatumye hari bimwe mu bibazo bitabonerwa umuti wabyo.Ati :”Ntushobora gufata abantu uko wishakiye.Ureba mu mpande zose,mfata nabi ariko umembe neza.Ahubwo kuko azayobora ibintu byose abantu bagiye kurwa.Ubu rero agakoko dufise gakomeye cyane ni Trump."

Aha Jay-Z yumvikanishije ko kugirango umwanda utaye utaza gutanga udukoko bisaba ko wa mwanda uwupfundikira.

Jay-Z yashyigikiye Barack Obama igihe yari ku butegetsi, kandi yashimagije Hillary Clinton mu matora yo mu 2016, aho Trump yegukanye intsinzi.

Yabajijwe kandi ku magambo Trump aherutse gutangaza ko ibihugu bya Afrika ari “imisarani”.

Ibyo bikaba byaratumye anegurwa n’abayobozi by’ishyirahamwe rya Afurika yunze ubumwe hamwe n’ibihugu bya Botswana na Ghana.

Jay –Z yasubije ko Trump yatengushye benshi bitewe n’imvugo yakoresheje kandi ko bidakwiye nk’umukuru w’igihugu gukoresha imvugo yumvikanishamo gucisha bugufi ikiremwamuntu.

Ibitekerezo

  • Ndumva yaravuze ukuri.Trump abona yaragezeyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa