skol
fortebet

Turahirwa Moses yagize icyo avuga ku mashusho yamugaragaje asambana n’abagabo bagenzi be

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions iri mu zikomeye mu Rwanda yemeye ko ari we ugaragara mu mashusho yagiye hanze ari gusambana n’abagabo bagenzi be, asaba imbabazi Abanyarwanda baba barababajwe nayo.

Sponsored Ad

Aya mashusho amaze iminsi ari kurikoroza uyu musore agaragara ari gukora imibonano mpuzabitsina na bagenzi be babiri.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze hari abatekereje ko uyu atari Turahirwa, n’abemezaga ko ari we bakibaza ibyamubayeho byatumye yisanga aya mashusho ye yagiye hanze.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Turahirwa yasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange ababwira ko amashusho babonye ari ayabacitse akajya hanze nyamara ari muri filime bitegura gusohora.

Ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli nazo zagizweho ingaruka n’iki kibazo."

Turahirwa yakomeje avuga ko konti ye ya Snapchat yakoreshejwe ubwo aya mashusho yashyirwaga hanze yibwe n’abantu bataramenyekana, ndetse asaba abantu kwitondera ibindi bintu bishobora kuyinyuzwaho.

Uyu musore yakomeje abwira abamukurikira ko amashusho yashyizwe hanze ari amwe mu agize filime ye yise ‘Kwanda Season1’.

Ibi kimwe n’ibindi yagarutseho asaba imbabazi, Turahirwa yabivuze nyuma y’uko hashyizwe hanze amashusho afite amasegonda 59 yatambukijwe kuri konti ye ya snapchat.

Ni amashusho yagiye hanze asamirwa hejuru n’abakurikirana imyidagaduro batishimiye kubona uyu musore ari gusambana na bagenzi be bahuje igitsina.

Ibitekerezo

  • Ababatype bakoraga na Sekibi, arko umbwira ko umudozi uteranya imyenda yamenyekana atya?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa