skol
fortebet

U Rwanda munzira yo kwamburwa kwakira irushanwa ry’ubwiza rikomeye

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda rizwi nka Miss Rwanda risubitswe , biravugwa ko Miss Africa Sub-Sahara yari iteganyijwe ku zabera i Kigali ,abayitegura batangiye gushakisha aho rizabera mu bindi bihugu kuko batazi igihe Rwanda bazasubukurira irushanywa rya Miss Rwanda.

Sponsored Ad

Umwe mubari muri gahunda yo gutegura iri rushanwa “Miss Africa Sub-Sahara” rizitabirwa n’ibihugu byo byo munsi y’ubutayu bwa Sahara yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bamaze igihe bategereje ko aya marushanwa y’ubwiza yasubukurwa mu Rwanda ari ngo amaso yaraheze mu kirere.

Aho yagize ati” Ubundi iri rushanwa ryateganyaga ko ryatangira kuba mu 2022 ariko dushaka ko ribera mu Rwanda akaba ari nacyo gihugu kizajya kiryakira buri mwaka, kuko abaritegura bashakaga ko u Rwanda rugira umwihariko w’irushanwa rikomeye mpuzamahanga ry’ubwiza. Uwo mwaka dutegereza ko bakomorera amarushanwa y’ubwiza turaheba. Twafunze umwuka turihangana ariko ubu turi gutekereza ko twashaka ikindi gihugu ryaberamo muri Afurika.”

Akomeza avuga ko kuri bo ari igihombo gukomeza gutegereza batazi igihe aya marushanwa y’ubwiza azasubukurirwa mu Rwanda. Ngo bari bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu kirimo umutekano, kitarangwamo ruswa ndetse kikaba kigaragaza ahazaza heza mu myaka myinshi iri imbere.

Uretse Miss World byigeze kuvugwa ko hari umushinga wo kureba ko yaza mu Rwanda, abategura Miss Africa Sub-Sahara nabo bari bifuje ko ryabera mu Rwanda ndetse batangira urugendo rwo gushaka ibyangombwa nkenerwa byose ariko baza gukomwa mu nkokora no guhagarika amarushanwa yose imyaka ikaba ibaye.
Kugeza ubu ntabwo ikindi gihugu kizaberamo iri rushanwa kiramenyakana gusa kizatangazwa vuba ndetse n’ukwezi rizaberamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa