skol
fortebet

Ubuhamya bw’umunyamakuru wa BBC wahindutse umutiganyi kubera Netflix

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuhamya bw’umunyamakuru wa BBC Ellie House, bukomeje gutungura benshi mu Bwongereza nyuma y’uko atangaje ko yabaye umutinganyi biturutse kuri Filime za Netflix

Sponsored Ad

Ellie House w’imyaka 24 avuga ko yatunguwe n’uburyo Netflix yamuhitiragamo filime zigaruka ku baryamana n’abo bahuje igitsina, bituma imyumvire n’imyemerere ye kuri iyi ngingo ikura kurushaho.

Uyu mukobwa avuga ko mbere yigeze kugira iyi myumvire ariko ntiyabijyamo dore ko yari afite umusore bakundana bari bamaranye n’igihe kinini nubwo yumvaga ibyo kugira umukunzi bitamushishikaje cyane.

Mu 2019 mbere y’uko ahinduka umutinganyi, Netflix yamuhitiragamo filime nshya zigaruka ku miryango y’abaryamana n’abo bahuje igitsina, ibi bigaterwa n’uko ari zo yarebaga inshuro nyinshi.

Ati “Byari biteye amatsiko cyane, sinzi niba navuga ko ari Netflix yampinduye umutinganyi gusa numva yari imeze nk’aho izi icyo nshaka ntaramenya neza, ikampereza filime zigaruka kuri ibyo.”

“Namenye ko ndi umutinganyi mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ariko Netflix isa nk’aho yabimenye mbere yanjye.”

Uyu mukobwa avuga ko uko yabaga ari kureba filime kuri uru rubuga buri gihe hazaga filime nshya ashishikarizwa kureba (recommended) agasanga zigaruka ku nkuru z’abaryamana n’abo bahuje igitsina.

Muri filime yarebye cyane ni iyitwa “You Me Her”, filime y’uruhererekane yasohotse mu 2016 ivuga ku mugore ufite ibyiyumvo byo kuryamana n’undi bahuje igitsina.

Iyi filime ya Netflix igaruka ku mubano w’umugore uba asanzwe afite umugabo ariko utamunezeza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bikarangira ahisemo kwigira ku mugore mugenzi we.

Nyuma yo gutwarwa n’iyo filime ya Netflix, Ellie House, yakomeje guhura n’amashusho aganisha ku bantu bafite ibyiyumviro byo kuryamana n’abo bahuje igitsina ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha.

Atanga urugero rw’uko yisanze yumva imiziki myinshi kuri Spotify igaruka ku bagore baryamanana na bagenzi babo.

Nyuma y’amezi atandatu gusa uyu mukobwa byarangiye abaye umutinganyi burundu ku buryo adatinya kubiganiriza inshuti ikintu nyamara mbere atari uko yari ameze.

Filime nshya ziri gusohoka muri iyi minsi ntihaburamo amashusho aganisha ku bantu baryamana n’abo bahuje igitsina.

Ni amashusho ari kugenda afata indi ntera ashyirwa muri filime zitandukanye mu kugaragaza ko abatinganyi na bo ari abantu nk’abandi bakwiye kwakirwa muri sosiyete. Ni ibintu bikomeje gukorwa cyane kugeza no muri filime z’abana bato zizwi nka cartoons.

Ubundi uko imbuga nkoranyambaga zikora akenshi iyo ugiye mu ishakiro (search) cyangwa ukizifungura, zihita ziguha amashusho cyangwa inkuru ukunda kureba kenshi.

Ni ukuvuga ngo niba ukunda kureba amashusho y’abakobwa bambaye ubusa uhura na yo kenshi urubuga ukoresha narwo rukujyana aho ari n’iyo waba utabihisemo cyangwa ba nyirayo utabakurikira (Follow).

Ibi ni byo byabaye kuri Ellie House kubera ko yakundaga kureba filime zigaruka ku batinganyi yisanze azireba ku bwinshi zimufasha guhinduka umutinganyi ku buryo bwa burundu.

refe:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa