skol
fortebet

Uburanga bw’umukunzi mushya wa Floyd Mayweather arusha imyaka 20 bwatumye benshi bacika ururondogoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather Jr giherutse gutuma benshi bacika ururondogoro kubera amafote yagiye hanze kiri kumwe n’umukobwa witwa Yasmi Mendeguia,ukomoka muri Argentina arusha imyaka 20.

Sponsored Ad

Floyd Mayweather yahuriye na Yasmi Mendeguia mu isoko,amusaba ko bakwifotozanya ariko iki cyamamare mu mukino w’iteramakofe cyahise kimusaba nimero ye ya telefoni.

Nkuko Yasmi abitangaza,Mayweather w’imyaka 42 bahuriye mu mujyi wa Los Angeles ahita amukunda nibwo yamwatse nimero ya telefoni atangira kumutereta.

Yagize ati “Twari mu iduka njye n’inshuti zanjye ndamubona mpita njya kumusaba ko twakwifata ifoto,ariko umurinzi we yanze ko mwegera,Floyd amutegeka kundeka.Yakomeje kutuganiriza adusaba ko twajyana mu mujyi wa Mexico mu kirori.Byari byiza ndetse yansabye nimero yanjye.

Yasmi w’imyaka 22 uvugwa mu rukundo na Floyd,yitabiriye irushanwa rya Big Brother muri Espagne mu mwaka wa 2016 ndetse kuri ubu asigaye ari umunyamideli,umukinnyi wa filimi ndetse n’umubyinnyi.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa