skol
fortebet

Uburanga bwa Mimi Mirage wishimiwe na benshi kubera imodoka yaguriye Mwiseneza Josiane [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli Mimi Mirage ni umwe mu bantu bari kuvugwa neza n’Abanyarwanda benshi nyuma yo kugurira imodoka Mwiseneza Josiane wamamaye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikamuhesha ikamba rya Miss Popularity.

Sponsored Ad

Mimi Mirage umaze imyaka isaga 13 atuye mu gihugu cy’Ububiligi,yishimiye ubutwari bwa Mwiseneza Josiane waturutse mucyaro,cy’I Karongi akaza guhangana n’abakobwa batandukanye biganjemo abo mu mujyi wa Kigali kandi bitari bisanzwe ,bituma yemeza ko azamugurira imodoka,ibintu aherutse gushyira mu bikorwa.

Mimi Mirage ni umwe mu banyarwandakazi bageze ku gasongero ko kumurika imideli,kuko yamamarije imideli ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi w’Umunyamerika Nelly uzwi mu ndirimbo nka Dilemma na Just Dream ndetse yanakoranye n’umugore wa Jay Z,Beyonce.

Mimi Mirage ni umu designer w’umuhanga ndetse wihebeye ubugeni n’ibijyanye n’imyambarire cyane ko afite iduka rikomeye ryitwa MIMI’Zrikorera muri MIC.

Mimi Mirage kandi asanzwe ari umwe mu byamamarekazi bizwi mu kwamamaza ibitaramo bikomeye aho yafashije umuraperi 50 Cent ndetse hari ibikorwa byinshi akunze gukorera mu Buholandi.

Kuwa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019, nibwo Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 yashyikirijwe amafaranga ataratangajwe umubare yo kugura imodoka yemerewe na Mimi Mirage wamwamamaje bikomeye muri Miss Rwanda 2019.





Amafoto:mimi.mirage/Instagram

Ibitekerezo

  • Nishimiye cyane uyu MIMI MIRAGE igikorwa cyo gushimira Josiane.Thank you Mirage.You are trustworthy.Jyewe nk’umukristu,ndasaba aba bombi ko mu rwego rwo gushaka ubuzima bw’iteka,batahera gusa mu byisi,ahubwo bagashaka n’Imana bashyizeho umwete.Bible ivuga ko ubwiza n’ubuto (youth) ari ubusa.Turabita tugasaza ndetse tugapfa.Iyo washatse Imana ukiriho,ntuhere mu gushaka ibyisi gusa,Imana izakuzura iguhembe umuzima bw’iteka mu isi nshya cyangwa mu ijuru bivugwa muli 2 Petero 3:13.
    Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Nubwo byatinze kuba,nta kabuza bizaba,kubera ko Imana ikorera kuri Gahunda yayo.

    Imana iguhe umugisha rata! Uzirikana na rubanda rugufi! Imana ikomeze ikwagure utere imbere kurushaho kdi izaguhe ubugingo buhoraho.

    Nonese uwo Mimi Mirage ni umunyarwandakazi? Ni mwiza pe!

    Mimi Mirage ni umuntu w’umugabo ,komeza utere imbere

    Mimi Mirage ni umuntu w’umugabo ,komeza utere imbere

    Imana ikubesheho cyane iguhe imigisha itagabanije

    Uwiteka agutwenze mfura ya Papa,
    Uragahezagirwa urakubahwa
    Umwami Imana akunezereze cane cane cane cane mukunzu mwiza kubwo gushakira imodoka Josiane,
    Jewe nd’umurundi w’umukozi w’Imana , ntuye Kampala, urumva ko ntar mubintu vy’abanyarwanda vyaba nyampinga ariko umutima wanje urishimye kubw’ubuntu Yesu yagushizemwo
    +256 78 320 3642
    My watsap number

    Uwiteka agutwenze mfura ya Papa,
    Uragahezagirwa urakubahwa
    Umwami Imana akunezereze cane cane cane cane mukunzu mwiza kubwo gushakira imodoka Josiane,
    Jewe nd’umurundi w’umukozi w’Imana , ntuye Kampala, urumva ko ntar mubintu vy’abanyarwanda vyaba nyampinga ariko umutima wanje urishimye kubw’ubuntu Yesu yagushizemwo
    +256 78 320 3642
    My watsap number

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa