skol
fortebet

Uburanga bwa Miss Alicia wanavuzwe mu rukundo na Mbappé uri kubarizwa i Kigali[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023, nibwo bivugwa ko Miss Alicia Aylies wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Ubufaransa 2017 yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

Sponsored Ad

Miss Alicia kugeza ubu ruri kubarizwa mu Rwanda ntiharamenyekana impamvu uyu mukobwa ari mu Rwanda.

Alicia Aylies wavutse mu 1998, yatangiye kuvugwaho gukundana na rutahizamu w’ikipe ya PSG ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé mu 2018 ubwo iki gihugu cyegukanaga igikombe cy’Isi.

Mu mikino y’iki gikombe cyabereye mu Burusiya, uyu mukobwa yafotorewe ku mukino wahuje u Bufaransa na Argentine ku wa 30 Kamena 2018, icyo gihe akaba yari ari kumwe na Rachel Legrain-Trapani wakundanaga na Benjamin Pavard.

Amakuru avuga ko Benjamin Pavard ari we watumye Kylian Mbappé amenyana na Alicia Aylies bakomerezaho ubuzima bw’urukundo.

Nyuma y’uko inkuru zabo zibaye ikimenyabose, yaba Kylian Mbappé ndetse n’uyu mukobwa bahisemo kuryumaho ntibagira icyo batangaza mu binyamakuru.
Icyakora mu 2020 ubwo yari mu kiganiro na shene ya televiziyo yitwa C8, Alicia Aylies yavuze ko iby’urukundo rwe na Kylian Mbappé nta bihari ndetse nta n’ibizabaho.

Nubwo yari agerageje gusubiza ariko ntabwo yigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ko nta byigeze bibaho ahahise habo.

Alicia Aylies yavuze ko ari uburenganzira bw’abamwandika mu gihe we ntacyo aratangaza ku buzima bwe bwite.

Muri Mata 2023 nibwo Alicia Aylies yatangaje ko yibarutse imfura ye ariko ntiyavuga ku mugabo babyaranye.

Uyu mukobwa uretse kuba yarabaye Miss France mu 2017, asanzwe ari umunyamideli ubivanga no gukora umuziki aho yakoze indirimbo nka Mojo yasohotse mu mpera za 2021.


Alicia Aylies yari umufana ukomeye w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu gikombe cy’Isi cyo mu 2018, ahavuye inkuru z’urukundo rwe na Kylian Mbappé


Akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ko aryohewe n’ubuzima mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa