skol
fortebet

Uburanga ni inyongera!Davis D yahishuye iby’ingenzi yakundiye umukunzi we aherutse kugaragaza

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Davis D uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda yahishuye ibintu yakundiye umukunzi we nyuma y’iminsi mike yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa utuye kumugabane w’i Burayi.

Sponsored Ad

Umuhanzi Davis D uherutse kwemeza ko ari mu rukundo n’inkumi ituye ku mugabane w’u Burayi, yahishuye byinshi kuri uyu mukobwa avuga n’icyo yamukundiye.

Ibi Davis D yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na HOSE!, avuga ko hashize igihe kinini ariko kitari gito akundana n’uyu mukobwa, Ati “ Ni umukunzi wanjye ntabwo tumaranye igihe kinini ariko sinagito atuye hano ku mugabana w’u Burayi.”


Uyu muhanzi kandi avuga ko mu bintu yamukundiye harimo ko amuha amahoro agakora ibyo ashaka byamuzanira iterambere, ngo "uburanga ni inyongera.”

Yagize Ati “Icyo namukundiye ni vibe. Twebwe mu kazi dukora tuba dukeneye abantu baduha amahoro, abantu baduha umwanya tugakora ibyo tugomba gukora kugira ngo dutere imbere namukundiye umutozo imico ye uburanga byo ni inyongera".

Davis D ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ndetse ukomeje no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda abinyujije mu bitaramo bitandukanye agenda akorera ku mugabane w’u Burayi ndetse n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa