skol
fortebet

Ubuyobozi bwihanangirije abarimo Kim Kardashian bakomeje kurenga kumabwiriza yashyizweho

Yanditswe: Wednesday 24, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kim Kardashian n’ibindi byamamare birimo Sylvester Stallone na Kevin Hart, bagarutsweho n’ubuyobozi bwa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z’America kubera ko barenze ku mabwiriza agenga ikoreshwa ry’amazi mu bihe by’amapfa bikomeje kwibasira California.

Sponsored Ad

Ni amabwiriza yashyizweho mu gihe uburengerazuba bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bukomeje guhura n’amapfa, kubera ihindagurika ry’ibihe rishingiye ku bikorwa bya muntu.

Ibyo byatumye Leta ya Califonia ishyiraho gahunda yo gusaranganya amazi ku baturage, hashyirwaho ingano urugo rudakwiye kurenza.

Nyamara ingo zisanga 2000 ziri mu majyaruguru ya Los Angeles zizwiho kugira ubusitani butoshye, pisine (piscine) n’ibindi bikorwa bikenera amazi menshi, zakomeje gukoresha amazi arenze ayateganyijwe mu mabwiriza.

Inyubako ya Kim Kardashian mu gace ka Hidden Hills, ku mazi yagombaga gukoresha yarengejeho litiro miliyoni 1.05 muri Kamena, mu gihe Kourtney Kardashian we yarengejeho litiro hafi 100.000.

Inzu ya Sylvester Stallone wamamaye nka ’Rambo’ ifite agaciro ka miliyoni $18 iri muri Hidden Hills, yo yarengeje igipimo kuri 533 ku ijana, ni ukuvuga ko harenzeho litiro ibihumbi 104.5.

Abaturanye n’ibi byamamare bavuga ko amabwiriza yashyizweho ntacyo yahindura, kuko gucibwa amande ntacyo bibatwaye cyane ko bafite umufuka uremereye.

Abashinzwe amazi ahabwa uduce twa Calabasas na Hidden Hills, mu ngamba bafashe harimo gushyiraho ibyuma bigezura ingano y’amazi akoreshwa muri utwo duce, ku buryo bishobora no kuyafunga bitewe no kurenza cyane ingano y’amazi yagenwe.

Uhagarariye Kim Kardashian ntacyo aratangaza kuri iki kibazo, naho umwunganizi mu mategeko wa Stallone, avuga ko hashobora kuba habayeho kutamenya neza ko ibi bishobora kwangiza byinshi.

Mu nyubako harimo ibiti 500 n’ubusitani by’umukiriya we, gusa ngo yamaze kubaka uburyo bushya bwo kuhira budakoresha amazi menshi.

Abandi bari gukorwaho iperereza ku ikoreshwa ry’amazi muri Los Angeles ni umunyarwenya Kevin Hart na Dwyane Wade wahoze akina basketball.

Umuvugizi w’ubuyobozi bwa Las Virgenes, Mike McNutt yavuze ko yizeye ko ibyamamare biza kumva ko bifite inshingano yo gutanga urugero rwiza muri rubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa