skol
fortebet

Ubwiza bwa Muheto uri gushaka ikamba rya Miss Rwanda ,bwongeye kuvugisha benshi[Amafoto]

Yanditswe: Monday 07, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nshuti Divine Muheto uri mu batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ikimero n’ubwiza bwe bwongeye kuvugisha benshi mubakoresha imbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Muheto w’imyaka 18 y’amavuko wamamaye cyane bwa mbere ubwo yageranga imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly, wahise ubona ubwiza bwe ubwo yamukubitanga amaso akavuga ko afite uburanga buhebuje agira ati “Uri mwiza pe!”

Guhera ubwo imbuga nkoranyambaga za Nshuti Muheto Divine akoresha zatangiye gukurikirwa na benshi ndetse bamwe batangira no gukora izindi mu mazina ye bamwiyitirira gusa Muheto yaje kwerekana ize bwite akoresha .

Kuri uyu munsi tariki ya 7 Gashyantare ,Muheto yongeye kwerekana uburanga bwe abinyujije ku rukuta rwe rwa instagrama , maze asangiza abamukurikira amafoto ye agaragaza ubwiza n’ikimero by’umwimerere maze abantu barayasarira biva inyuma.

Uyu mukobwa yabwiye abagize Akanama Nkemurampaka ko afite umushinga yise ‘Igiceri Program’ mu rwego rwo kwizigama cyane ku rubyiruko n’abagore muri rusange.

Yavuze kandi ko azakora ubukangurambaga yaba mu mashuri, abana bagatangira gutozwa kwizigamira bakiri bato.


Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize Akanama Nkemurampaka bamusabye kwiga neza ku mushinga we ndetse akirinda kugira ubwoba mu gihe awusobanura.

Umushinga we n’ubwiza biri mu byamuhesheje amahirwe yo kuza mu bakobwa icyenda bagiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa