skol
fortebet

Udushya 4 twaranze ubukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango - AMAFOTO

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Tariki 04 Mutarama 2024, Muyango Uwase Claudine wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yasezeranye imbere y’amategeko na Kimenyi Yves umuzamu wa As Kigali n’ikipe y’igihe y’u Rwanda Amavubi.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabereye mu nyubako y’umujyi wa Kigali mu murenge wa Nyarugenge ahagana ku isaa cyenda n’iminota 47 ubwo Kimenyi Yves yafata ku ibendera agatangira kurahira.

Uwase Muyango Claudine we yarahiye imbere y’amategeko ku isaha ya saa cyenda n’iminota 55. Ubu bukwe bwa Kimenyi Yves na Miss Muyango, bwaranzwe n’udushya twinshi aritwo udu dukurikira.

1. Bari babugize ubwiru budasanzwe

Kugeza abageni bageze ku murenge, ababutashye nabo basaga n’abatizeye ko bari buhagere bitewe n’uko bwabwiwe mbarwa nabo bagasabwa kuruca bakarumira.

Itangazamakuru ryari ryakumiriwe ku makuru ku buryo wabazaga Muyango cyangwa Kimenyi, aho ubukwe buri bubere akakubwira ko nta bukwe buhari yewe ko nibuba azakubwira.

Iyo wageragezaga kubaza abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye b’inshuti na Muyango, bakubwiraga ko batumiwe mu bukwe bwo ku wa 06 Mutarama ariko iby’umurenge byo batazi iyo biva n’iyo bijya.

Si abitabiriye Miss Rwanda gusa batari bazi amakuru ahubwo n’abakorana na Muyango babazaga amakuru nk’abo hirya. Usibye ku ruhande rwa Muyango kandi, abakinnyi bagenzi ba Kimenyi Yves nabo byari mu gicuku. Ibi bikaba byabaye imbarutso yo kugaragara abantu bake cyane.

2. Kimenyi Yves yaje acumbagira

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ukinira As Kigali yaje ku murenge acumbagira kubera ko atarakiruka imvune aherutse kugiririra mu mukino wahuzaga As Kigali na Musanze Fc ku wa 29-10-2023 avunwe na Peter Agblevor. Ibi ntabwo byamukomye mu nkokora ngo bimubuze kujya gusezerana n’uwo yihebeye, Muyango Uwase Claudine.


Kimenyi Yves yarahiriye kubana na Miss Muyango nk’umugore n’umugabo

3. Nta Miss n’umwe wahagaragaye

Abantu benshi bari biteze ko baza kuhasanga bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye ariko nta n’ubwo bahaciye iryera, ikintu cyerekana ko byari byagizwe iby’umuryango nabwo abantu ba hafi gusa.


Uku ni ko Kimenyi Yves na Miss Muyango binjiye aho baseraniye

4. Nta mukinnyi n’umwe waherekeje Kimenyi Yves.

Kimenyi Yves akina umupira w’amaguru kuva cyera, bityo inshuti ze niho ziganje. Uyu mugabo kuri ubu ariko waje ari umusore, yakiniye APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, As Kigali akinira ndetse n’ikipe y’igihugu "Amavubi" ariko byatunguranye kuba nta mukinnyi n’umwe wamuherekeje.

Muri rusange aba bombi baba mu myidagaduro cyangwa se Showbiz nk’uko bivugwa mu rurimi rw’icyongereza, agashya karuta ibintu ni "Ibura ry’ibyamamare". Icyamamare cyatashye ubu bukwe ni umunyamakuru akaba na rwiyemerezamirimo Tidjara Kabendera wahoze akora kuri RBA.


Gusezerana imbere y’amategeko kwa Kimenyi na Muyango byitabiriwe n’inshuti za hafi zonyine, nta byamamare byagaragaye muri uyu muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa