skol
fortebet

Udushya twaraye turanze igitaramo Bruce Melody yakoreye i Burundi cyahagaritswe na Polisi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igitaramo cy’isonzwa ry’irushanwa rya Primusic cyabereye i Burundi mu gace ka Gitega cyaraye kirazwe n’udushya twinshi, aho umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie wari watumiwe gususurutsa ibihumbi byari byitabiriye yariribye indirimbo yaciwe i Burundi.
Uyu muhanzi utajya yiburira yasize avugishije benshi nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Akinyuma’ isanzwe iri ku rutonde rw’izo Leta y’u Burundi iherutse guca kubera amagambo ayigize atavugwaho rumwe.
Uretse aka gashya ka Bruce Melodie, akandi (...)

Sponsored Ad

Igitaramo cy’isonzwa ry’irushanwa rya Primusic cyabereye i Burundi mu gace ka Gitega cyaraye kirazwe n’udushya twinshi, aho umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie wari watumiwe gususurutsa ibihumbi byari byitabiriye yariribye indirimbo yaciwe i Burundi.

Uyu muhanzi utajya yiburira yasize avugishije benshi nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Akinyuma’ isanzwe iri ku rutonde rw’izo Leta y’u Burundi iherutse guca kubera amagambo ayigize atavugwaho rumwe.

Uretse aka gashya ka Bruce Melodie, akandi kagaragaye muri iki gitaramo ni uko cyafunzwe na Polisi y’u Burundi yafashe iki cyemezo nyuma y’uko babonye ko amasaha yamaze gukura.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2023 mu birori byo gusoza irushanwa rya Primusic ryegukanywe n’umuhanzi wo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ndereyimana Francis Destin wegukanye iri rushanwa, ni umuhanzi ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wahise ashyikirizwa miliyoni 30 z’amafaranga y’u Burundi.

Nyuma yo kubona uwegukanye irushanwa, abahanzi batandukanye barimo Kirikou, Double Jay, Vichou, B Face na Sat B b’i Burundi bahise batangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Nyuma y’aba hari hatahiwe umuhanzi mukuru wari watumiwe ari we Bruce Melodie.
Mu isaha n’iminota icyenda yamaze ku rubyiniro, Bruce Melodie yasusurukije abakunzi b’umuziki we i Burundi mu gitaramo yakoze mu buryo bwa ‘live’.

Bruce Melodie wanyuzagamo akiyambaza n’ababyinnyi yari yitwaje yakoze iyo bwabaga ngo asusurutse ibihumbi by’abari bitabiriye igitaramo cyo gusoza Primusic n’abamukurikiraga mu buryo bwa Live.

Nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze, Bruce Melodie yabajije abafana indirimbo asigaje bamusaba ko abaririmbira iyitwa ‘Akinyuma’, arangije na we ati “Muhumure ndabatamo”.

Uyu muhanzi yaje gutungurana aririmba iyi ndirimbo nyamara iri mu ziherutse gucibwa na Leta y’u Burundi kubera amagambo ayirimo.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Bruce Melodie yasizeho abacuranzi be basigara basoza igitaramo ariko bavuza ibyuma bya muzika mu buryo butuje, icyakora bitunguranye ku rubyiniro hahise hazamuka abapolisi babiri basaba ko bahagarika bwangu iby’umuziki kuko amasaha yari yakuze.


Nubwo Bruce Melodie yari asoje kuririmba, igipolisi cy’i Burundi nicyo cyahagaritse igitaramo cya Primusic

Ndereyimana Francis Destin, ni umuhanzi ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wegukanye Primusic ahita ahabwa miliyoni 30 z’amafaranga y’i Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa