skol
fortebet

Uganda:Umuhanzi King Saha ararembye

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, Mansur Semanda ukoresha amazina ya King Saha muri muzika amaze iminsi mu bitaro.

Sponsored Ad

Mu gusangiza abakunzi be ibihe ari kunyuramo yanditse agira ati “2022 si uku yakogombye kurangira.”

Uyu muhanzi umaze iminsi ibiri mu bitaro, kugeza ubu ntiharatangazwa uburwayi arwaye.

Abahanzi batandukanye bihanganishije uyu muhanzi bamwifuriza gukira vuba.

Aba barimo; Dr Jose Chameleone, Spice Diana, Geosteady, John Black, Dj Shiru, umunyamakuru Douglas Lwanga n’abandi.

Mu minsi ishize umunyamakuru wa KFM, Brian Mulondo yahamagariye uyu muhanzi King Saha kwita ku isuku ye, amubwira ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge bituma agira impumuro mbi no gusa nabi.

Uyu munyamakuru yamaganiwe kure ashinjwa gusebanya , gusa Bebe Cool yunze murye avuga ko abantu bakwiriye kumufasha mu bukangurambaga ari gukora bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobya bwenge mu bahanzi.

Ibitekerezo

  • Ncutiya genkunda cyane kuvakera twacanye muribyinci urware ubukira urware ubukira.kandi nkumbu yekukubona. Kuristegg uririmba!° hallo hallo mukwano wangeee banasizeee buram mm seu boy mukamawange akuyambe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa