skol
fortebet

Ujya wibaza impamvu abahanzi bambara amadarubindi y’umukara kabone n’iyo ari nijoro? Sobanukirwa

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyamuziki bambara amadarubindi (Lunette) y’izuba buri gihe kandi ni uko bimeze nta n’igiteze kubihundura. Hari impamvu nyinshi zituma bahitamo kwambara amadarubindi y’izuba n’iyo ryaba ryarenze ari mu ijoro.

Sponsored Ad

Rimwe na rimwe harimo ababa bakeneye kwihisha inyuma yayo madarubindi hari ibyo bahisha cyangwa se bagamije kurimba bimwe bisanzwe.

Ubundi bimenyerewe ko kenshi hari abambara amadarubindi bitewe n’uburwayi bw’amaso bikaba ngombwa ko muganga w’amaso abandikira ubwoko bw’ayo bambara yabugenewe abafasha kubona neza.

Gusa ibi iyo bigeze ku banyamuziki cyangwa abandi b’ibyamamare biba ibindi bindi kubera izindi mpamvu zitandukanye.

Umunyamakuru wa RBA , Gloria Mukamabano, ubwo yari yakiriye umuhanzi Kevin Kade kuwa 5 Mutarama 2023 yagize amatsiko yo kumubaza igitera abahanzi guhorana amadarubundi buri gihe.

Yateruye agira ati “Hari igihe ntumira abahanzi bakaza bambaye amadarubindi yijimye, yego ukabona birababereye ariko nkabyibazaho nti na nijoro amadarubindi yijimye ? Biterwa n’iki ?”

Mu gusubiza iki kibazo, Kevin Kade yagize ati “Rimwe na rimwe amadarubindi yijimye hari agihe yambarwa nk’umurimbo, hari abayambara mu kwirinda urumuri rwinshi nk’igihe abantu bamufotora bishobora gutuma ava mu mujyo w’ibyo arimo.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe uyambara hari ibyo uri guhisha mu maso nk’iyo ufite umunaniro cyangwa se ufite isoni.”

“Hari abantu baba badashaka guhuza amaso n’abantu benshi, nko mu gitaramo hari ababa batamwishimiye, yambara ayo madarubundi kugira ngo amurinde ibyo bintu byose byatuma ava mu mujyo w’igitaramo cyangwa akaba yarangara.”

Iki gisubizo cya Kevin Kade ntigitandukanye n’icy’abandi banyamuziki bihebeye umuziki wa Rock , Hip-Hop n’izindi njyana.


The Ben ni umwe mu bakunze kugaragara yambaye aya mataratara


Bruce Melody nawe amataratara y’umukara ajya ayacokamo ari ku rubyiniro


Meddy na we ntiyasigaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa