skol
fortebet

Ukekwaho kwica Takeoff yatawe muri yombi

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 16 yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Houston, akurikiranyweho kurasa akica umuraperi Takeoff wabarizwaga mu itsinda rya Migos, ryashinzwe mu 2008.

Sponsored Ad

Uyu musore witwa Cameron Joshua kandi akurikiranweho ibindi byaha bibiri birimo kugendana no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Joshua Cameron akoresha amazina ya Lil Cam muri muzika, dore ko ari umwe mu bagize Mob Ties Records, aho yari umuhanzi n’umu-producer.

Mob Ties ni sosiyete ifasha abahanzi yashinzwe na J Prince Jr, na we bivugwa ko hari aho ahuriye n’urupfu rwa Takeoff.

Lil Cam afungiwe muri gereza yo muri Harris County kuva yatabwa muri yombi, ngo ahatwe ibibazo na Polisi ku bijyanye n’ibyabereye mu nzu y’imikino ya 810 Billiards & Bowling Houston.

Ni yo nzu yabereyemo kurasana bigateza urupfu rwa Takeoff, ndetse no gukomereka kw’abantu babiri.

Polisi ya Houston ntiyatangaje niba hari icyo yaba imaze kugeraho kuko igikomeje iperereza ku bandi bantu bagaragaye mu nzu ya 810 Billiards & Bowling Houston muri kiriya gihe.


Mu iperereza ryakozwe mbere, hagaragaye ko muri iyi nyubako harimo abantu 40 ubwo kurasana byabaga, ahagana saa munani z’igicuku.

Bongeye, ngo hasanzwe ibisigazwa by’amasusu y’imbunda ebyiri zitandukanye.

Kugeza n’ubu ntibiramenyekana niba uwarashe yari agambiriye kwica Takeoff, dore ko abareberera inyungu z’uyu muhanzi batangaje ko habayeho impanuka, isasu rigafata uyu muraperi mu mutwe agahita apfa.

Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa Houston, Troy Finner, aherutse gutangaza ko atumva ukuntu Takeoff yaba yararashwe mu buryo bugambiriwe cyangwa bwateguwe, kuko atari yarigeze na rimwe agaragara mu rugomo cyangwa mu byaha bimwe na bimwe, ku buryo yaba afite abanzi.

Uyu muraperi Kirshnik Khari Ball wamamaye nka Takeoff yitabye Imana afite imyaka 28 ku wa 31 Ukwakira 2022, arashwe ari kumwe na nyirarume, umuraperi Quavo, utaragize icyo aba icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa