skol
fortebet

Uko Meddy yiyumva mbere yo gutaramira mu Rwanda n’igihe azazira

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy umaze imyaka irindwi adakandagira ku butaka bw’ubwenegihugu, yatangaje ko yamaze kwitegura bihagije kugirango ataramire abakunzi be, ngo akumbuye abafana be bamwereka urukundo rudasanzwe.
Jye wandika iyi nkuru Meddy yavuye mu Rwanda niga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye agarutse nsoje Kaminuza. Umwana wavutse icyo gihe ubu agize imyaka irindwi yewe yatangiye no kumva umuziki unogeye amatwi w’uyu muhanzi. Mu myaka irindwi ishize bisa neza (...)

Sponsored Ad

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy umaze imyaka irindwi adakandagira ku butaka bw’ubwenegihugu, yatangaje ko yamaze kwitegura bihagije kugirango ataramire abakunzi be, ngo akumbuye abafana be bamwereka urukundo rudasanzwe.

Jye wandika iyi nkuru Meddy yavuye mu Rwanda niga mu mwaka wa kane w’amashuli yisumbuye agarutse nsoje Kaminuza. Umwana wavutse icyo gihe ubu agize imyaka irindwi yewe yatangiye no kumva umuziki unogeye amatwi w’uyu muhanzi.

Meddy ategrejwe mu Rwanda muri ‘Beer Fest’

Mu myaka irindwi ishize bisa neza na manda ya Nyakubahwa Paul Kagame yahinduye byinshi yaba: Imiturire n’imyubakire, imibereho ya baturage, gahunda nyinshi zatumye amahanga atangarira u Rwanda no guha umunyarwanda ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Meddy uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Slowly’ agarutse mu Rwanda muri manda nshya ya Paul Kagame. Asanzwe ari umunyamuziki w’igikundiro ahanini binyuze mu ndirimbo ze z’urukundo.

Meddy yemeje ko azaririmba mu gitaramo cya ‘Beer Fest’ kizabera I nyamata mu karere ka Bugesera ,tariki ya 2 nzeri 2017. Yagize ati “Bakobwa namwe bahungu…Igitaramo cyanjye gikomeye cyikaba n’inzozi zanjye nahoranye kiraba mu minsi ya vuba…Nahoze negereje iki gihe kuva cyera…Meddy aragarutse ku ivuko i Kigali mu Rwanda.”

Yongeye kwandika agaragaza ko imyiteguro yose yamaze kuyikora ndetse ko anyotewe no gushimisha abakunzi be nyuma y’imyaka irindwi ataramira imahanga.
Ati “nditeguye gukora ibishoboka!!! Kigali muriteguye ko jye amatsiko ari menshi..Negereje kongera kubona abantu banjye…Bwira inshuti yawe ko ndi mu nzira nza kubataramira..Ndabakunda mwese.”

Umuryango.rw, ufite amakuru yizewe ahamya ko uyu muhanzi agera mu Rwanda ku wa kane tariki ya 24 Kanama 2017 cyangwa se bitakunda akahagera ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 207 ahagana i saa cyenda z’amanywa.

Igitaramo ‘Beer Fest’ , Meddy azaririmbamo ni ngarukamwaka gitegurwa na Bralirwa. Mu mwaka wa 2016 Wizkid ukomoka muri Nigeria ni we wasusurukije abakitabiriye.

Meddy avuga ko anyotewe gutaramira abafana be ’Inkoramutima’

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10rwf ku muntu uzagura itike mbere y’uko umunsi w’igitaramo nyir’izina ugera n’ibihumbi 15rwf ku bazagura amatike uwo munsi wageze.

REBA HANO ’SLowly’ ya Meddy:

Ibitekerezo

  • Bagutanze umushikazi sha nukuza ukubura aho mucuti wawe yakandagiye mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa